Abagabo babiri u Rwanda rwasubije u Burundi bafatiwe ku butaka bwarwo nyuma yo gukorera ibyaha mu Burundi.
Twahamagaye ubuvugizi bw’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha ngo butubwire ibyo byaha bakurikiranyweho ibyo ari byo n’igihe bafatiwe ariko ntiturabona igisubizo.
Mu minsi micye ishize hari abandi bantu 19 bo mu mutwe urwanya u Burundi witwa RED TABARA nabo basubijwe u Burundi nyuma yo gufatirwa ku butaka bw’u Rwanda.
Umuhango wo kubasubiza u Burundi wari uyobowe na Brig Gen Vincent Nyakarundi ushinzwe Urwego rw’iperereza rya gisirikare mu ngabo z’u Rwanda hamwe na mugenzi we uyobora uru rwego mu ngabo z’u Burundi Col Musaba.
Bariya barwanyi bambutse umupaka bagera ku butaka bw’u Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko ku wa 29 Nzeri 2020.
Ku wa 3 Ukwakira 2020 nibwo RDF yatangaje ko abarwanyi 19 b’Abarundi biyemereye ko ari abo mu mutwe wa RED Tabara bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda, bafite intwaro nyinshi zirimo into n’inini.
Icyo gihe bafashwe bamaze kwinjira mu ishyamba rya Nyungwe, mu gice giherereye mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.
U Rwanda rwahise rumenyesha itsinda ry’ingabo zishinzwe kugenzura imipaka mu karere (Expanded Joint Verification Mechanism, EJVM) mbere yo kubata muri yombi, runasaba iperereza rihuje ibihugu byombi ngo hanafatwe ingamba z’ibigomba gukurikira.
Bariya barwanyi bafatanywe imbunda 17 za Kalashnikov, imbunda irasa ibisasu bya rockets (Rocket-propelled Grenade, RPG), radio ebyiri za Motorola, mudasobwa, telefoni ngendanwa n’ibindi bikoresho.