Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwasubije u Burundi Abagabo Babiri Bavugwaho Gukorera Yo Ibyaha
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

U Rwanda Rwasubije u Burundi Abagabo Babiri Bavugwaho Gukorera Yo Ibyaha

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 August 2021 10:53 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abagabo babiri u Rwanda rwasubije u Burundi bafatiwe ku butaka bwarwo nyuma yo gukorera ibyaha mu Burundi.

Twahamagaye ubuvugizi bw’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha ngo butubwire ibyo byaha bakurikiranyweho ibyo ari byo n’igihe bafatiwe ariko ntiturabona igisubizo.

Mu minsi micye ishize hari abandi bantu 19 bo mu mutwe urwanya u Burundi witwa RED TABARA nabo basubijwe u Burundi nyuma yo gufatirwa ku butaka bw’u Rwanda.

Umuhango wo kubasubiza u Burundi wari uyobowe na Brig Gen Vincent Nyakarundi ushinzwe Urwego rw’iperereza rya gisirikare mu ngabo z’u Rwanda hamwe na mugenzi we uyobora uru rwego mu ngabo z’u Burundi Col Musaba.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Bariya barwanyi bambutse umupaka bagera ku butaka bw’u Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko ku wa 29 Nzeri 2020.

Ku wa 3 Ukwakira 2020 nibwo RDF yatangaje ko abarwanyi 19 b’Abarundi biyemereye ko ari abo mu mutwe wa RED Tabara bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda, bafite intwaro nyinshi zirimo into n’inini.

Icyo gihe bafashwe bamaze kwinjira mu ishyamba rya Nyungwe, mu gice giherereye mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.

U Rwanda rwahise rumenyesha itsinda ry’ingabo zishinzwe kugenzura imipaka mu karere (Expanded Joint Verification Mechanism, EJVM) mbere yo kubata muri yombi, runasaba iperereza rihuje ibihugu byombi ngo hanafatwe ingamba z’ibigomba gukurikira.

Bariya barwanyi bafatanywe imbunda 17 za Kalashnikov, imbunda irasa ibisasu bya rockets (Rocket-propelled Grenade, RPG), radio ebyiri za Motorola, mudasobwa, telefoni ngendanwa n’ibindi bikoresho.

- Advertisement -
TAGGED:AbarundiAbasirikareBurundifeaturedIbyahaIngaboNyakarundiRIBRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article ‘Rubyiruko…Mwiteze Imbere Muteze Imbere N’Abandi’-Jeanette Kagame
Next Article Ikarita Y’Isi Ikwiye Kuvugururwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Burundi: Umudepite Yakubiswe

Menya Aho Amerika Igeze Umushinga Wo Guhuza u Rwanda Na DRC

Chris Brown Afungiye Gukubita Umuntu Icupa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Uganda: Undi Murinzi Wa Bobi Wine Yashimuswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Gutega Amatwi Inyoni Ziririmba Bimara Ishavu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

RIB Iraburira Abajya Gusenga Bakibwa Telefone

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Uruganda Rw’u Rwanda Rutunganya Urumogi Rugeze Kure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?