Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo yasubije Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa Stéphane Séjourné wari watangaje ko u Rwanda rugomba kuva muri DRC no kureka gufasha M23 ko igihugu cye kizi neza intandaro y’ibibera muri DRC bityo ko iyo kibishinja u Rwanda kiba kigiza nkana!
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga Stéphane Séjourné ayoboye yaraye isohoye itangazo rivuga ko iki gihugu gisaba u Rwanda kuvana ingabo zarwo n’intwaro ku butaka bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo yasubije Ubufaransa ko ibibazo biri muri DRC bizakemurwa no kurandura imizi byashibutseho.
Kuri X, Makolo yavuze ko ntawarusha Ubufaransa kumenya isoko y’ibyo bibazo.
Yanditse ati: “ Ku byerekeye itangazo Guverinoma y’Ubufaransa yasohoye kuri uyu munsi, navuga ko ntawe uzi intandaro y’ibibazo biri muri DRC kurusha Abafaransa. Ikindi ni uko n’uhagarariye UN mu kugarura amahoro muri DRC nawe ahora avuga intandaro y’iki kibazo. Ubwo rero dusanga nta rujijo rwagombye kuba ruhari.”
On today’s statement by the French Government about the situation in eastern DRC:
– No one knows more about the root causes and history of the conflict in eastern DRC than France.
– Additionally, the current head of UN Peacekeeping Operations is also very conversant with this…
— Yolande Makolo 🇷🇼 (@YolandeMakolo) February 20, 2024
Makolo yanditse ko kugira ngo ibibazo byo mu Burasirazuba bwa DRC bikemuke burundu, ari ngombwa ko imizi byashibutseho irandurwa.
Ku byerekeye umutekano w’u Rwanda, ubuyobozi bwarwo bumaze igihe gito butangaje ko bwafashe ingamba zikomeye zo kurinda ubusugire bwarwo cyane cyane mu burinzi bw’ikirere.
U Rwanda Ruhangayikishijwe Bikomeye N’Imyitwarire Ya Guverinoma Ya DRC