Polisi Yigishije Incuke Kuzimya Inkongi

Abanyeshuri 153 bo mu ishuri  Path to Success International School ryo mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro bahawe amahugurwa yo kwirinda no kurwanya inkongi.

Ni amahugurwa bahawe ubwo bari basuye Polisi y’u Rwanda ku cyicaro gikuru, ku Kacyiru, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Gashyantare bakakirwa n’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (Fire & Rescue Brigade).

Abigishijwe biga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, bakaba baje baherekejwe n’abarezi babo 11 n’’umuyobozi w’ishuri wungirije Miliam Mirembe.

Basobanuriwe inkongi z’umuriro icyo aricyo, bigishwa amoko n’ibigize umuriro, igitera inkongi n’uburyo bazirwanya ziramutse zibaye, berekwa uko kuzimya inkongi bikorwa, banakora imyitozo yo kuzizimya.

- Advertisement -

Iyo myitozo bayikoresheje kizimyamwoto (Fire extinguishers), ikiringiti gitose banasobanurirwa imikorere y’imodoka nini yifashishwa mu kuzimya no gutabara abahuye n’inkongi mu nzu z’imiturirwa bagaheramo.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira, yavuze ko inyinshi mu nkongi zituruka ku burangare bityo ko abantu bakwiye kujya bareka kwirara.

Polisi yabwiye abana uko bakwirinda inkongi

Ati: “Rimwe na rimwe inkongi z’umuriro ziza mu buryo butunguranye bw’impanuka, twavuga nk’iziterwa no gucomeka ibikoresho bikoreshwa n’amashanyarazi, abantu bakirara bagasa n’ababyibagiwe bigashyuha, kubicomeka ari byinshi ahantu hadafite ubushobozi bwo kubirahurira, gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi nk’intsinga zitujuje ubuziranenge cyangwa bigakorwa n’abantu batabifitiye ubumenyi.”

Yakebuye abakoresha intsinga z’amashanyarazi zashaje bakazihuza n’izikiri nshya, abacomeka ibikoresho nk’ipasi bakayisiga icometse n’abadafungura amadirishya mu gihe bacanye gazi ko bishobora kuba intandaro y’inkongi z’umuriro.

ACP Gatambira yavuze ko guhugura ibyiciro bitandukanye by’abaturarwanda ku bijyanye no kwirinda inkongi bizakomeza mu rwego rwo kugabanya inkongi.

Avuga ko bazahugura abana kugira ngo bazabe

ba ambasaderi beza mu kugeza ubumenyi kuri bagenzi babo, baba abo bigana, abavandimwe n’ababyeyi babo.

Umuyobozi wugirije w’ishuri rya Path to Success International School, Miliam Mirembe, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bumenyi abanyeshuri n’abarezi babo bungutse ku bijyanye no kuzimya ikongi.

Ishimwe Joy, umwe mu banyeshuri, yavuze ko muri aya masomo abashije gusobanukirwa ibyateza inkongi n’uburyo yabyirinda by’akarusho akaba yabasha no kuyizimya iramutse ibaye kandi ko azabyigisha n’abandi.

Polisi isaba abaturage gutanga amakuru mu gihe babonye ahibasiwe n’inkongi kugira ngo haboneke ubutabazi bwihuse, kuri nimero itishyurwa ya 111 cyangwa se 0788311224 mu Mujyi wa Kigali, 0788311449 (Mu Ntara y’Amajyepfo), 0788311024 (Mu Ntara y’Amajyaruguru), 0788311025 (Iburasirazuba) na 0798311160 (Iburengerazuba)

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version