Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwasubiye Inyuma Mu Kurwanya Ruswa- Raporo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

U Rwanda Rwasubiye Inyuma Mu Kurwanya Ruswa- Raporo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 January 2023 2:04 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Raporo ikorwa n’ibigo mpuzamahanga bigenzura uko ruswa irwanywa ku isi yitwa CPI ivuga ko u Rwanda rwasubiye inyuma mu kurwanya ruswa ho imyanya ibiri. Ubu ruri ku mwanya wa kane muri Afurika, rukaba urwa mbere mu Karere ruherereyemo kandi rukaba rufite 51%  ku rwego rw’isi.

Mbere rwari rufite 56%, bikagaragara ko ruri rusubira inyuma.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda, Appolinaire Mupiganyi avuga ko u Rwanda barushyize mu gice cy’isi gifite ibara ry’umutuku kubera ko hakiri ruswa nk’uko abakoze iriya raporo babigaragaje.

Iri ni raporo ikorwa n’ibigo mpuzamahanga bitanga amanota bikurikije uko bibona ruswa irwanywa mu bihugu 180.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ni raporo yitwa Corruption Perception Index, CPI.

Ruswa iracyagaragara mu Rwanda bikaruhesha amanota mabi

Kimwe mu bigo mpuzamahanga kitatanze amanota mu byari bisanzwe biyatanga ni World Economic Forum, bamwe, barimo n’Umuvunyi wungirije Abbas Mukama, bakavuga ko bishobora kuba intandaro yo kubura amanota k’u Rwanda.

Mukama yavuze ko ubusanzwe World Economic Forum iha u Rwanda amanota meza.

Umuyobozi mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée.

Avuga ko u Rwanda rukora uko rushoboye ngo rurwanye ruswa uretse ko hari abitwara nabi bigahesha u Rwanda amanota make.

- Advertisement -

Yavuze ko abitwa abanyerondo b’umwuga bagombye kugenzurirwa hafi kuko hari bamwe muri bo bahohotera abaturage basanzwe bashinzwe kurinda.

Ingabire Marie Immaculée avuga ko hari n’ahandi henshi hatesha u Rwanda amanota harimo no muri Siporo ndetse no mu myidagaduro.

Icyakora avuga ko u Rwanda rukora uko rushoboye ngo rukore neza kandi ngo rushobora gukora neza kurushaho.

Yanenze ko mu Rwanda umuntu ukekwaho ruswa ejo iyo agizwe umwere agaruka mu kazi kandi ngo bituma abantu bumva ko wa muntu nta kibazo yateje.

Ibi ngo ntibiba ahandi nko muri Botswana.

Ati: “Ntabwo umuntu akwiye gukekwaho ruswa hanyuma ngo ejo naba umwere asubire mu kazi. Ibyo bituma uwo muntu ashobora gukora ibindi bibi kurushaho. Ahandi nko muri Botswana nta muntu ukekwaho ruswa ngo hanyuma ngo ejo asubizwe mu kazi niyo byagaragara ko yarenganaga.”

Kuri Ingabire, ngo imvugo ‘zero tolerance’ ikwiye kuva mu magambo ikajya mu bikorwa.

Umuvunyi wungirije Mukama Abbas yavuze ko u Rwanda atari paradizo ariko ngo  rukora uko rushoboye ngo ruhangane na ruswa.

Avuga ko iyo urebye aho rwavuye n’aho ruri, ubona ko kurwanya ruswa igacika bishoboka.

Avuga ko mbere bavugaga ko u Rwanda rufite abategetsi, ariko ngo muri iki gihe rufite abayobozi, akemeza ko iki ari kimwe mi bimenyetso byerekana ko impinduka mu miyoborere mibi iganisha kuri ruswa ishobora gucika.

U Rwanda ni urwa 54 ku bihugu 180 rukaba rufite amanita 51%.

Raporo ya CPI ivuga ko mu bihugu 180 byakorewemo buriya bushakashatsi, u Rwanda ruri ku mwanya wa 54.

Rwahawe amanota angana 51%.

Mu Karere ruhereremo ni urwa mbere rugakurikirwa na Tanzania, Somalia ikaba iya nyuma.

Muri Afurika u Rwanda ni urwa kane.

Ku mwanya wa mbere kuri uyu mugabane haza ibirwa bya Seychelles, hagakurikiraho Botswana na Cape Verde.

TAGGED:AfurikafeaturedIngabireRuswau Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article 50% By’Impunzi Za DRC Zihungira Mu Rwanda Ni Abana
Next Article Rwanda: Abahinga Ikawa Baziga Uko ‘Yarushaho’ Kubagirira Akamaro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?