Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwatangiye Kuvanga Inkingo Za AstraZeneca Na Pfizer
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

U Rwanda Rwatangiye Kuvanga Inkingo Za AstraZeneca Na Pfizer

admin
Last updated: 09 August 2021 10:18 am
admin
Share
SHARE

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu bahawe urukingo rwa mbere rwa Astrazeneca bagejeje igihe cyo guhabwa urwa kabiri ntiruboneke, bagiye guhabwa urwa Pfizer nk’uburyo bwemejwe ko butanga ubwirinzi bukomeye kuri virus ya SARS-CoV-2, itera uburwayi bwa COVID-19.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’ubushakashatsi bwa bwa Com-COV bwakorewe mu Bwongereza, bwasuzumye umusaruro uboneka iyo umuntu amaze guterwa inkingo ebyiri za AstraZeneca, ebyiri za Pfizer cyangwa urukingo rwa mbere rwa AstraZeneca maze urwa kabiri rukaba urwa Pfizer.

Bwerekanye ko abantu bahawe urukingo rwa AstraZeneca maze nyuma y’ibyumweru bine bagahabwa urwa Pfizer, bagize ubwirinzi buri hejuru kurusha abantu bahawe inkingo ebyiri za AstraZeneca.

Bwatumye hanatangira gutekerezwa uko abahawe inkingo ebyiri za AstraZeneca, ubwirinzi bwabo bwazamurwa binyuze mu kubaha urukingo rw’ubundi bwoko, muri gahunda ikomeje kuganirwaho yo kongerera imbaraga inkingo.

Mu minsi ya mbere yo gukingira mu Rwanda hakoreshwaga cyane inkingo za AstraZeneca, ariko kubera izamuka ry’ubwandu mu Buhinde, bwahagaritse kuzohereza mu mahanga bituma bamwe batabona urukingo rwa kabiri.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Nsanzimaba Sabin, yavuze ko mu gihe muri ibi bihe harimo gutangwa urukingo rwa Pfizer, abahawe rumwe rwa AstraZeneca badakwiye kuguma mu rugo ngo bihebe, bibwira ko urwa mbere rwabaye impfabusa.

Yakomeje ati “Na we naze, ahubwo byihuse, afate urukingo rwa kabiri kugira ngo rwunganire ubwirinze buke umubiri wabashije gukora ku rukingo rwa mbere.”

Yavuze ko bishoboka ko umuntu yaba yarafashe urukingo rw’ubwoko runaka, ku nshuro ya kabiri agafata urundi.

Ati “Byagiye bigirwaho impaka cyane, ubushakashatsi bumaze igihe bukorwa, ariko kugeza uyu munsi wa none ndetse ni n’imibare mishya igaragaye mu cyumweru gishize, ko umuntu wafashe urukingo rwa AstraZeneca ashobora ndetse no gufata urukingo rwa kabiri rwa Pfizer ntagire ikibazo, ahubwo bikaba byamuha ubudahangarwa bufatika.”

“Ku zindi nkingo urwo wabanza n’urwo wakurikizaho bizagenda bimenyekana, ariko kuri izi ebyiri icyo navuga ko ari igishya cyagaragaye mu bashakashatsi ndetse n’itsinda ryihariye ribikurikirana hano mu Rwanda, tukaba twarabiganiriyeho dusanga bishoboka, byanatangira gukoreshwa hano.”

Ni bishya kuko ku wa 2 Mata 2021 mu minsi ya mbere y’ikingira mu Rwanda, Dr. Nsanzimana yari yatangaje ko mu gufata inkingo, “nta kuvanga inkingo ku muntu 1.”

https://twitter.com/nsanzimanasabin/status/1377882052385726467/photo/1

Hagati y’inkingo ebyiri za Pfizer ho hateganywamo iminsi 28.

Kugeza ubu ibihugu bya Espagne n’u Budage byamaze gutangira uburyo bwo kuvanga inkingo ku bantu bahawe iza AstraZeneca mbere, ubwa kabiri bahabwa urwa Pfizer cyangwa Moderna.

Bitandukanye no kuzamura ubwirinzi bw’umubiri ariko, ho zirimo kuvangwa kubera impungenge bagize ku rukingo rwa AstraZeneca zijyanye no kuba rushobora gutera kuvura kw’amaraso.

Kugeza ubu mu Rwanda abantu bamaze gukingirwa ni ibihumbi 622. Intego ni ugukingira abarenga miliyoni 7.8.

 

 

TAGGED:AstraZenecaDr Nsanzimana SabinfeaturedPfizer
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abantu 11 Barimo Abana Barindwi Baguye Mu Mpanuka Y’Ubwato
Next Article U Rwanda Rwabaye Igihugu Cya Mbere Cy’Afurika Cyohereza Urusenda Mu Bushinwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwihaza Mu Biribwa Muri Afurika Biracyari Kure

Abavandimwe Alicia Na Germaine Bakoze Indirimbo Bizeyeho Byinshi

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?