Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda ‘Rwatashye’ Umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

U Rwanda ‘Rwatashye’ Umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 December 2023 2:41 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisiteri y’ibikorwaremezo yatashye ku mugaragaro umuhanda w’ibilometero 208 uva Kagitumba ugaca Kayonza ukarangirira Rusumo. Ni umuhanda uhuza u Rwanda, Uganda na Tanzania, ukaba usanzwe ari ingirakamaro mu buhahirane hagati y’ibyo bihugu.

Minisitiri Jimmy Gasore niwe wafunguye uyu muhanda ku mugaragaro

Imena Munyampenda uyobora Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubwikorezi avuga abawubatse bari bagamije ko ubuhahirane hagati y’ibi bihugu bwagirira  akamaro abantu bose bagakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka nta mvune nyinshi.

Imena Munyampenda

Munyampenda avuga ko mu kubaka uriya muhanda bakoze k’uburyo impande z’aho uca nazo ziba zitekanye.

Muri uru rwego ngo bateye ibiti ku nkengero zawo mu rwego rwo kugabanya ubukana bw’impanuka zishobora kuwubaho ariko hakabaho no guteza imbere ibidukikije.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburasirazuba Dr. Jeanne Nyirahabimana yashimye ko uriya muhanda wabaye iremezo ry’ubucuruzi no guteza imbere ubukerarugendo bukorerwa mu Ntara y’Uburasirazuba.

Avuga ko abatuye Intara ayobora( niwe Guverineri wayo w’agateganyo) bishimira ko uriya muhanda mu gihe cyose umaze ukoreshwa watumye ubukungu bwabo butera imbere.

Dr. Nyirahabimana avuga ko igisigaye ari ukuwubyaza umusaruro ariko nanone ukarindwa ibyawangiza.

Dr Jeanne Nyirahabimana niwe uyobora Intara y’Uburasirazuba by’agateganyo

Belen Calvo Uyarra uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yashimye ko u Rwanda rukora uko rushoboye ngo ruteze imbere abarutuye.

Avuga ko ibyo bitagaragarira ku muhanda wa Kagitumba-Kayonza-Rusomo  ahubwo ngo n’ahandi biragaragara.

Amb. Isao Fukushima uhagarariye Ubuyapani mu Rwanda nawe avuga ko umusanzu batanze mu gufasha u Rwanda kubaka uriya muhanda ari uwo kwishimira kandi ngo bazanarufasha mu gukora umuhanda ukomeza ugana muri Tanzania mu kitwa central corridor.

Fukushima avuga ko igihugu cye kandi kizakomeza gufasha u Rwanda mu bwikorezi bwo ku butaka.

Ashima ko u Rwanda rusanganywe umugambi w’uko nta muturage warwo ugomba gusigara inyuma mu iterambere.

Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr. Jimmy Gasore avuga ko imikoranire hagati y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa barwo ari yo yatumye uriya muhanda wuzura kandi ngo n’ibindi byose bigerwaho kubera ubufatanye.

Avuga ko uriya muhanda wubatswe hagamijwe kuzamura urwego rw’ubucuruzi n’ubundi busabane hagati y’abatuye u Rwanda, Uganda na Tanzania.

Dr. Gasore avuga ko u Rwanda ruzakomeza gukora ibiri mu nshingano zarwo kugira ngo uriya muhanda witabweho kandi ugere ku ntego zatumye wubakwa.

Umuhanda watashywe kuri uyu wa Gatatu ufite ibilometero  208 ugakora kuri Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Ngoma na Kirehe.

Wubatswe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda, Banki nyafurika y’iterambere, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi na Guverinoma y’Ubuyapani.

TAGGED:featuredGasoreKagitumbaKayonzaMinisiteriRusumoUmuhanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Unity Club Yongeye Gusabana N’Impinganzima
Next Article Moïse Katumbi Yahagaritse Kwiyamamaza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kenya Yashyizeho Icyunamo Cy’Iminsi Irindwi Bunamira Odinga

Gasabo: Bafatanywe Urumogi Rwuzuye Umufuka

Abanyarwanda Tugomba Kubaho Kuko Ni Impano Y’Imana- Kagame

Netanyahu Yavuze Ko Niba Hamas Itamanitse Amaboko Ijuru Rizayigwira

Iteramakofe: Mukazayire Yasabye Ikipe Y’u Rwanda Kuzatahana Imidali

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Madagascar: Ingabo Zafashe Ubutegetsi 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Hateranye Inama Y’Abajyanama Ba Perezida Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaImibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Rwanda: Ababyeyi Baraburirwa Ngo Barinde Abana Ibibi Bya Interineti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ingabire Immaculée Agiye Gushyingurwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?