Kuri uyu mugoroba, Guverineri Maurice Mugabowagahunde uyobora Intara y’Amajyaruguru yatashye ku mugaragaro uruganda ruzakora inzoga ikomeye ya Vodka mu birayi.
Ni uruganda rwitwa Virunga Mountain Spirits.
Rwuzuye mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze.
Uru ruganda ni urw’Umunyamerikakazi Karen L. Sherman.
Ibirayi ni cyo gihingwa cyera kurusha ibindi mu Ntara y’Amajyaruguru.
Abashinze ruriya ruganda bavuga ko ruzafasha mu kubyaza umusaruro ibishishwa by’ibirayi byapfaga ubusa.
Mu Karere ka Musanze hasanzwe rutunganya ifiriti no muri Nyabihu n’aho ruba rumeze gutyo bita Nyabihu Potato Company.