U Rwanda Rwatorewe Kuyobora Inama Y’Akarere Yo Gutsura Amajyambere

View of Kigali business district with offices, towers and residential homes, and Rwanda's flag.

Ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda bwatorewe kuyobora Ihuriro ry’ibihugu byo mu Karere ruherere mo rigamije iterambere.

Ni Ihuriro bita The 8th Africa Regional Forum on Sustainable Development.

Rihuriwemo n’abakora mu nzego z’abikorera ku giti cyabo, intiti, abanyapolitiki n’abakora mu miryango ishamikiye ku Muryango w’Abibumbye.

Muri uyu mwaka iri huriro rizayoborwa n’u Rwanda rufatanyije na Komisiyo nyafurika ishinzwe ubukungu, bita Economic Commission for Africa (ECA) n’indi miryango  ikorana na UN.

- Advertisement -

Imwe mu mpamvu zatumye  rishingwa ni ukugira ngo habeho uburyo bwo gukurikirana uko intego z’iterambere rirambye zashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye zikurikizwa kandi zigashyirwa mu bikorwa.

Ni intego zashyizweho kugira ngo ubuzima bw’abatuye Isi bazabe barazamuye urwego rw’ubuzima.

Ni icyerekezo cya UN kiswe Sustainable Development Goals (SDGs) of the 2030 Agenda.

Iki cyerekezo cyashyizweho mu mwaka wa 2015.

Ku byerekeye Afurika, iri  huriro rizafasha uyu mugabane by’umwihariko ibihugu biri mu  Karere k’Afurika yo hagati gushyira mu bikorwa intego z’iterambere mu Cyerekezo cya 2063 Afurika yihaye.

Perezida Kagame ubwo yitabiriye itangizwa ry’Inama rusange ya biriya bihugu

Umugabane w’Afurika wihaye gahunda z’iterambere hagendewe ku zisanzwe zarashyizweho. Ni mu rwego rwo kwirinda gutagaguza imbaraga n’amafaranga.

Ririya huriro ryashyizeho n’uburyo bwo guhanahana amakuru bwise Voluntary National Reviews (VNRs) n’ubundi bwiswe Voluntary Local Review (VLRs).

Bwitezwe ko ubu buryo buzafasha za Leta zo mu Karere u Rwanda ruherereye mo  kwivana mu ngaruka zatewe na COVID-19.

Izi ngaruka zirimo gutakaza abantu no kuba ubucuruzi bwarakomwe mu nkokora kubera ingamba zo kwirinda kiriya cyorezo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version