Svanja Schulze ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga bw’u Budage yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi uri ku Gisozi. Mu gitabo cy’abashyitsi yanditsemo ko n’ubwo u Rwanda rwaciye muri Jenoside ikarushegesha, ari ngombwa gushima abatekereje kunga Abanyarwanda.
Minisitiri w’ubufatanye mpuzamahanga bw’u Budage avuga ko iyo usuye urwibutso rwa Gisozi ukabona akababaro Abatutsi bahashyinguye bahuye nako ubwo bahigwaga ngo bicwe, usanga biteye agahinda.
Yungamo ko n’ubwo ari uko bimeze, ku rundi ngo ni ngombwa gushimira abahisemo Politiki yo kunga Abanyarwanda kugira ngo bongere babane kuko nta kundi ngo byari kugenda.
Svanja Schulze ari mu Rwanda mu rwego rwo kuganira n’ubuyobozi bwarwo ku mikoranire igamije kwihutisha iyubakwa ry’uruganda rukora inkingo ruzubakwa mu murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro.
Mu ntangiriro z’iki Cyumweru yakiriwe na Perezida Kagame mu Biro bye.
Icyo gihe ku rukuta rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda handitswe ko Minisitiri Schulze ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine.
Minisitiri Svenja Schulze yaje kuganira n’u Rwanda uko imirimo yo kubaka uruganda rw’inkingo yashyirwa mu bikorwa, kuganira uko u Rwanda rwafashwa mu mugambi warwo w’igihe kirekire wo kugabanya ibihumanya ikirere, n’uruhare rw’abagore mu iterambere rirambye.
Hari itangazo riherutse kuva mu Biro bya Minisitiri Schulze rivuga ko u Budage bwiteguye gukomeza gufasha u Rwanda mu migambi yarwo irambye irimo no kubaka uruganda rw’inkingo.
Rigira riti: “ Nyuma y’uko Perezida wacu asuye Senegal nk’ikindi gihugu kizubakwamo ruriya ruganda, nanjye nasuye u Rwanda. Uru ruganda rukora inkingo hifashishijwe ikoranabuhanga rya mRNA ruratangira kubakwa vuba aha.”
Ubudage bwemeza ko ari ngombwa ko isi ikorana n’Afurika kugira ngo nayo igire inganda zikora inkingo kugira ngo itazongera guhura n’icyorezo igahungabana.
Ubwo yakirwaga na Perezida Kagame, hari na Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagimana na Minisiteri w’ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta.