U Rwanda Rwazamuye Umubare w’Impunzi Zo Muri Libya Ruzakira

Guverinoma y’u Rwanda, Ubumwe bwa Afurika (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), byongereye amasezerano yo kwakira impunzi n’abasaba ubuhungiro b’Abanyafurika baheze muri Libya, umubare w’abazajya bakirwa uva kuri 500 ugera kuri 700 icyarimwe.

Ayo masezerano yashyizweho umukono ku wa 14 Ukwakira 2021, azageza ku wa 31 Ukuboza 2023.

Ni amasezerano avugurura andi y’imyaka itatu aheruka kurangira, yasinywe ku wa 10 Nzeri 2019. Ni yo yashyizeho Inkambi y’agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera, yakirirwamo ziriya mpunzi n’abasaba ubuhungiro mu gihe bagishakirwa igisubizo kirambye.

Ni Abanyafurika bagendaga baturuka mu bihugu byinshi birimo umutekano muke, bananiwe kwambuka inyanja ya Méditerranée ngo bajye i Burayi nk’uko babyifuzaga, ahubwo bisanga bafungiwe mu bigo bitandukanye muri Libya.

- Kwmamaza -

Inyandiko yashyizwe ahagaragara n’Ubumwe bwa Afurika ku wa 29 Ukwakira ivuga ko “Mu gihe bamwe bashobora kugira amahirwe yo kwimurirwa mu bindi bihugu, abandi bazafashwa gusubira mu bihugu bari barahawemo ubuhungiro cyangwa basubire mu byo bavukamo mu gihe nta mpungenge baba bagifite.”

“Bamwe bashobora no guhabwa uburenganzira bwo kuguma mu Rwanda hashingiwe ku burenganzira butangwa n’inzego zibifitiye ububasha.”

Biteganywa ko mu gihe cya vuba kwimurira izi mpunzi mu Rwanda bizasubukurwa, bigakorwa ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’u Rwanda na Libya.

U Rwanda ruzakomeza kwakira ababyifuje no kubacungira umutekano, AU yo ikomeze gushakisha ubushobozi bukenewe n’ubundi bufasha bwa politiki, amahugurwa no guhuza ibikorwa.

Ni mu gihe UNHCR yo izatanga serivisi zo kurengera izo mpunzi n’abasaba ubuhungiro n’ubutabazi bw’ibanze nk’ibiribwa, amazi, aho kuba, uburezi n’ubuvuzi.

U Rwanda rumaze kwakira impunzi n’abimukira 648, bakiriwe mu byiciro bitandatu guhera muri Nzeri 2019.

Kugeza ubu mu nkambi ya Gashora hasigayemo impunzi n’abasaba ubuhungiro 214 bo mu bihugu umunani bya Afurika birimo Eritrea, Sudan, Sudan y’Epfo, Somalia, Ethiopia, Nigeria, Chad na Cameroon.

Abandi bagiye babona ibihugu bibakira birimo Norvège, Canada, u Bufaransa na Suède.

Nyamara bibarwa ko hari abantu bagera ku 1,680 bafungiwe mu bigo bitandukanye muri Libya, bakeneye gushyirwa ahantu bacungiwe umutekano.

AU na UNHCR byasabye ibihugu gukora nk’u Rwanda, bikakira bariya bantu babayeho mu buzima bubi.

Kwakira izi mpunzi n’abasaba ubuhungiro ni icyifuzo u Rwanda rwagize mu 2017 nyuma y’amashusho yasakaye yerekana abantu bacuruza izi mpunzi, utanze menshi akegukana abacakara be.

Ni mu gihe Libya yugarijwe n’intambara guhera mu 2011, ku buryo izi mpunzi zifatwa zigafungirwa mu bigo bitandukanye, zigakorerwa iyicarubozo.

Ku ruhande rw’u Rwanda, amasezerano yashyizweho umukono na Ambasaderi w’u Rwanda mu Ubumwe bwa Afurika, Tumukunde Hope (hagati)
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version