Abapolisikazi Bashya Bagaragaje Ubuhanga Budasanzwe Mu Kurasa

Mu mezi 13 ashize, abanyeshuri 663 binjiye mu Ishuri rya Polisi rya Gishari, amezi ya mbere bayamara batozwa gukomeza umubiri, bahabwa ubumenyi mu bya gisirikare na polisi n’imiyoborere.

Serge Alain Safari uheruka gusoza amasomo agahabwa ipeti rya Assistant Inspector of Police hamwe na bagenzi be yanditse mu kinyamakuru The Foundation Magazine cy’i Gishari ko bamaze amajoro badasinzira, ugasanga kenshi amanywa n’ijoro birasa.

Byose byari bigamije gukomeza umubiri, umuntu bikamuremamo icyo twakwita gukomeza umutsi. Ibyo bakabihuza n’uko iyo utagiye mu nzuki ndetse ukemera zikakudwinga, udashobora kubona ubuki.

Si amasomo yari yoroshye kuko mu banyeshuri 663 batangiranye, abarangije bari 656 barimo abakobwa 80. Muri icyo gihe abanyeshuri 7 basezerewe kubera imyitwarire mibi cyangwa impamvu z’ubuzima.

- Advertisement -

Ibyo byose byari bigamije kurema ba Ofisiye bashya b’Abanyamwuga kandi bafite ubushobozi buhagije bw’umubiri n’imitekerereze.

Abakobwa bongeye kwigaragaraza

CIP TS Niyonzima na IP A Rudatinya bigisha ba Ofisiye bashya i Gishari, banditse ko bakimara kwakira icyiciro cya 11 mu masomo babonye itandukaniro n’abarangije mbere yaho bigishije.

Bati “Iki cyiciro cyari gifite umubare munini w’abakobwa kurusha ibindi mu myaka ine ishize, bose bafite impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s) kandi benshi muri bo bize ibijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga.”

Ibyo ngo bifite icyo bivuze gikomeye kubera ko ubwo Polisi y’u Rwanda yashingwaga mu 2000, abagore bari munsi ya 1% by’abapolisi bose.

Kugeza ku wa 25 Ukwakira 2021 bari bageze kuri 20% by’abagize Polisi y’u Rwanda.

CIP TS Niyonzima na IP A Rudatinya bakomeza bati “Nubwo iri terambere nta warirenza ingohe, Polisi y’u Rwanda ntiragera ku ntego y’uburinganire igihugu cyihaye mu nzego zose. Uracyasanga abakobwa binjira muri polisi ari bake cyane ugereranyije na bagenzi babo b’abasore.”

Umubare w’ababoneka ari ko ngo wongera ubushobozi bwo gukemura ibibazo by’abaturage nk’uko biba biteganyijwe.

Bakomeza yati “Nubwo amasomo ya ba Ofisiye kadete (Officer Cadets) asaba imbaraga nyinshi – ibintu bamwe bibwira ko bibereye abagabo – bagenzi babo b’abagore nabo bitwara neza, ndetse na rimwe neza kurushaho.”

“Muri uru rugendo rwose bahinyuje imyumvire y’uko abakobwa bakwiye kuguma mu rugo kubera ko ari ‘abanyantege nke’. Mu mpera z’amasomo, ubajije bagenzi babo b’abagabo niba abagore ari abanyantege nke, baba barahinduye ibitekerezo.”

Ibyo ngo binajyana n’ubushobozi bagaragaza nko mu mirwano ikoresha imbaraga z’umubiri cyangwa kurasa.

Bakomeza bati “Uko ibihe byagendaga bishira, twabonye ko abagore bagira ubumenyi bwihariye, rimwe na rimwe udashobora gushyikira cyangwa gusimbuza: Ni abarashi ba mbere. Mu cyiciro cya 11 kimwe no mu byabanje, abagore bigaragaje nk’abarashi ba mbere. Mu kuri nta wari witeze ko abakobwa ari bo bazaba abarashi badasanzwe.”

“Kuba barakomeje kuza imbere muri iki cyiciro byatangaje benshi, nabo ubwabo rimwe na rimwe bikabatangaza. Kurasa bisaba kwitonda, kwerekeza ubwenge ahantu hamwe no kwita kuri buri kantu kose. Hari ikintu gikwiye kuvugwa ku kuba abagore bahora ari aba mbere mu kurasa, n’aho ubwo bumenyi buhurira na kamere yabo usanga inabagira abayobozi beza.”

Ubushakashatsi bw’Umuryango w’Abibumbye bwagaragaje ko iyo abagore bagiye mu butumwa, usanga bizerwa vuba n’abaturage b’aho bakorera kurusha abagabo.

Guhera mu 2018, Polisi y’u Rwanda yatangiye kohereza mu butumwa ibyiciro by’abapolisi biganjemo kandi biyobowe n’abagore mu butumwa bw’amahoro butandukanye.

Ibyo bigahura n’uko abagore bakomeje kuza imbere mu guhangana n’ibibazo byihariye nko mu gukusanya amakuru cyangwa guhangana n’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa irikorerwa abana.

Byitezwe ko abapolisikazi 80 basoje amasomo bazarushaho gushishikariza n’abandi kwinjira mu nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko, bikanafasha mu kurushaho kugera ku buringanire.

Abitegura kuba ba Ofisiye Bato ubwo bari ku masomo i Gishari
Iki cyiciro cyari kirimo abakobwa 80
Abanyarwandakazi batanga umusanzu ukomeye mu butumwa bw’amahoro
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version