U Rwanda Rwemeje Ko KCB Group Yegukana BPR Plc

Banki Nkuru y’u Rwanda nk’urwego rugenzura amabanki mu gihugu, yemeje ko KCB Group yo muri Kenya igura imigabane Atlas Mara Ltd yari ifite muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Plc.), nk’uko ibigo byombi biheruka kubyumvikanaho.

Mu mwaka ushize Atlas Mara imenyerewe muri serivisi z’imari muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, yafashe icyemezo cyo kugurisha ibikorwa byayo muri banki zo muri Mozambique, u Rwanda, Tanzania na Botswana.

Ni icyemezo cyatangajwe ko kijyanye na gahunda yo kuvugurura imikorere ya Atlas Mara, ikigo cyanditswe ku isoko ry’imari n’imigabane rya London mu Bwongereza.

KCB Group yaje kwemeranya na Atlas Mara kugura imigabane ingana na 62.06 ku ijana ifite muri BPR Plc na 100 ku ijana ifite muri African Banking Corporation Tanzania Limited (BancABC), kuri miliyoni zisaga $40.

- Advertisement -

Ibyo bikajyana no kugura imigabane 38% y’abanyamigabane bato muri BPR Plc, ku buryo KCB Group igomba kwegukana BPR Plc 100 ku ijana.

Amakuru menshi avuga ko iryo hererekanya nirimara gushyirwa mu bikorwa ku bigo byombi, KCB Group bizaba biyihagaze miliyoni $56.9.

Atlas Mara yatangaje ku rubuga rwayo ko yamaze kubona uburenganzira bwa guverinoma y’u Rwanda bwo kugurisha imigabane yayo muri BPR.

Iti “Nk’uko biheruka gutangazwa, ihererekanya rijyanye n’ishoramari ryo muri Mozambique ryasojwe muri Gicurasi 2021. Ikigo cyamaze kubona icyemezo cy’urwego ngenzuramikorere ku ihererekanya ry’ishoramari gifite mu Rwanda na Botswana, ubu impande zombi zikomeje ibiganiro ku bikorwa bibanziriza irangizwa ryaryo.”

Atlas Mara Ltd yatangaje ko uburenganzira bw’urwego ngenzuramikorere bugitegerejwe ku ihererekanya ry’ishoramari ifite muri Tanzania.

Imigabane isaga 78% icyo kigo cyari gifite muri African Banking Corporation muri Botswana iheruka kugurwa na Access Bank Pl yo muri Nigeria.

Mu mwaka wa 2014 nibwo byatangajwe ko Atlas Mara yaguze ishami ry’ubucuruzi rya Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere, BRD, ryaje kwihuza na Banki y’Abaturage y’u Rwanda ubwo icyo kigo cyari kimaze kuguramo imigabane ingana na 62 ku ijana.

KCB ikomeje urugendo rwo kwegukana BPR nyuma y’uko byari byabanje gutangazwa ko izagurwa na Equity Bank Group binyuze mu igurana ry’imigabane, ariko biza gupfa kubera ingaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19.

Equity Bank iheruka gufungura amarembo muri Uganda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo ubwo yaguraga imigabane 66.53% muri Banque Commerciale du Congo (BCDC) kuri miliyoni $96.

Icyo kigo cyaherukaga kugura 86% muri ProCredit Bank iza guhinduka Equity Bank Congo, maze gihuza za banki zombi zibyara Equity Commercial Bank of Congo (Equity BCDC), ari nayo banki nini mvamahanga yo muri DRC.

Ibigo by’imari n’amabanki byo muri Kenya bikomeje kubenguka isoko ry’imari mu Rwanda.

Kugeza ubu banki zo muri icyo gihugu zimaze kugira ibikorwa mu Rwanda ni Equity Bank, KCB Bank Rwanda Limited, NCBA na I&M Bank Rwanda Plc..

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version