Amakuru Taarifa yamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 20, Nyakanga, 2021 aremeza ko Sam Kalisa wari Umukuru w’Umudugudu wa Rubona, Akagari ka Rwisirabo, Mu Murenge wa Karangazi muri Nyagatare wavugwagaho gukubita umunyamakuru wa Flash FM yatawe muri yombi.
Ejo twari twabajije Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha Dr Thierry B Murangira niba binjiye muri kiriya kibazo kuko ariko Polisi yari yatubwiye, atumenyesha ko uvugwaho guhohoterwa atari yatanze ikirego mu gihe twabimubazaga.
Ubu rero twamenye ko uriya mugabo witwa Sam Kalisa yatawe muri yombi.
Kalisa Sam yari yabwiye Taarifa ko ibyo twamubazaga ku byamuvugwagaho atari umwanya n’imbaraga zo kugira icyo abitubwiraho kuko yari ananiwe.
Uwo munaniro ngo wari watewe n’uko yari yaraye yisobanura ku nzego za Leta n’iz’umutekano, bityo ko ‘nta mbaraga yari agifite zo guha ibisobanuro itangazamakuru.’
Ati: “ Rwose nabisobanuye bihagije, ubu ndananiwe. Naraye mbisobanurira inzego za Leta n’izindi. Ubu rero ndananiwe uze kumpamagara saa sita z’amanywa…”
Uretse kuvugwaho gukubita umunyamakuru, abaturage bavuga ko uriya muyobozi yari yarashyize bariyeri ku rugabano rw’umudugudu we wa Rubona n’indi mu rwego rwo gukumira ko abaturage bajya kuvoma ngo ni uko bari muri ‘Guma mu Rugo.’
Kuki Ubuyobozi bw’Uturere iyo bwisobanura buhinduka Ubushinjacyaha?
Nyuma yo guhamagara uvugwaho ruriya rugomo, akadusubiza mu magambo twanditse haruguru, twahamagaye Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Bwana David Claudian Mushabe ngo agire icyo avuga ku bivugwa kuri uriya muyobozi ntiyatwitaba.
Ni ko byagenze no ku Muyobozi w’aka Karere ushinzwe imibereho myiza Madamu Juliet Murekatete.
Ku rukuta rwa Twitter rw’Akarere ka Nyagatare niho hagaragara icyo bwavugaga kuri kiriya kibazo.
Buhakana ko Charles Ntirenganya yakubiswe, ahubwo bukemeza ko yahuye na commandant wa Police mu Murenge ‘ahita aryama hasi ngo bamukubise.’
Ngo ni bwo commandant yamufotoraga kugira ngo atagira aho arwana bikitirirwa abatamukubise.
Kuvuga ko umuntu yakoze igikorwa runaka agamije gushyira abantu mu cyaha nabyo ubwabyo byafatwa nk’icyaha.
Ibi byakozwe n’Akarere ka Nyagatare byenda gusa n’ibyo Akarere ka Rubavu gaherutse gukora kisobanura ku byavugwaga na bamwe mu bahoze ari abanyamabanga b’utugari bavugwaga ho kwegura ariko bo bakemeza ko begujwe ku ngufu.
Umwe muribo yitwa Ngabonzima. Icyo gihe yabwiye Taarifa ko kugira ngo yandike ibaruwa ya mbere yegura, yabitegetswe n’Umukozi w’Akarere ushinzwe imirimo rusange, abo bita DM, afatanyije n’ushinzwe abakozi ( Human Resources, HR) nabo babitegetswe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe ubukungu.
Mu rwego rwo gusobanura uko byagenze, ubuyobozi bw’Akarere bwanditse kuri Twitter ko ibyo bariya banyamabanga nshingwabikorwa bavuga ari amatakirangoyi, ko banditse begura ‘kubera ibyaha bari bamaze iminsi bakora’ birimo no ‘gufungira abaturage mu biro by’Akagari.
Buvuga ko bariya baturage bafungirwaga mu Kagari bamaze gukubitwa.
Ikindi ngo muri bariya banyamabanga nshingwabikorwa hari bamwe banyerezaga Shisha Kibondo igenewe abaturage, bakaka ruswa abaturage bashaka kubaka n’ibindi.
Ubusanzwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubushinjacyaha nirwo rufite ububasha ruhabwa n’Itegeko bwo gushinja icyaha umuntu cyangwa itsinda ry’abantu.
Ntabwo inzego za Leta zitabifite ububasha zihabwa n’Itegeko zigomba gukora akazi kagenewe ubushinjacyaha.