Guverinoma y’u Rwanda yemeye ubusabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwo kwakira by’igihe gito bamwe mu baturage bo muri Afghanistan, barimo guhunga nyuma y’uko icyo gihugu gifashwe n’umutwe wa Taliban ugendera ku mahame akaze.
Ku wa 15 Kanama 2021 nibwo umurwa mukuru wa Afghanistan, Kabul, waguye mu maboko ya Taliban, ubwo Perezida w’icyo gihugu Ashraf Ghani yari yamaze guhunga.
Ni amateka yisubiyemo kuko Taliban yafashe ubutegetsi nyuma y’imyaka 20 ibukuweho n’ingabo za Amerika, Abanyamerika batangiye gusubira iwabo ihita ibwisubiza.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yabwiye Taarifa ati “U Rwanda rwemeye mu buryo bw’ibanze icyifuzo cya Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe Amerika.”
Gusa ibisobanuro birambuye ngo bizatangwa mu gihe kiri imbere uko impande zombi zizagira ibyo zumvikanaho.
Inyandiko z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR, zigaragaza ko uretse impunzi zahahungoiye ari nyinshi, u Rwanda rusanganwe izindi zigera muri 60 zo mu bihugu birimo Afghanistan.
Ibindi bihugu ni Angola, Repubulika ya Centrafrique, Chad, Eritrea, Ethiopia, Guinea, Haiti, Kenya, Somalia na Sudan y’Epfo.
U Rwanda kandi rumaze imyaka itatu rwemeye kwakira impunzi n’abasaba ubuhungiro baturuka muri Libya.
Ku wa Gatandatu nibwo Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, yatangaje ko hari ibihugu 13 byenmeye kwakira by’igihe gito abantu bagenda bavanwa muri Afghanistan, ni ukuvuga abatujuje ibisabwa bituma bahita batuzwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibyo bihugu ni Albania, Canada, Colombia, Costa Rica, Chile, Kosovo, North Macedonia, Mexico, Poland, Qatar, u Rwanda, Ukraine na Uganda.
Hari n’ibindi bihugu 12 byemeye ko bazahanyura mbere y’uko bajyanwa ahandi.
Ibyo ni Bahrain, u Bwongereza, Denmark, u Budage, u Butaliyani, Kazakhstan, Kuwait, Qatar, Tajikistan, Turikiya, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Uzbekistan.
Biheruka gutangazwa ko nibura hari Abanyamerika 15,000 n’abaturage ba Afghanistan babarirwa hagati ya 50,000 na 60,000 bakoranaga bakeneye guhungishwa mu maguru mashya.
Kugeza ku Cyumweru Amerika yari imaze kuvana muri Afghanistan abaturage 28,000, mu gikorwa mu buryo bw’ibanze byatangajwe ko kizageza ku wa 31 Kanama, ndetse ngo gishobora kongerwa.
Ingabo za Amerika zifatanyije n’iz’ibindi bihugu nk’u Budage n’u Bwongereza ni zo zirinze ikibuga cy’indege mu murwa mukuru Kabul.
Kuri iki Cyumweru Amerika yatangaje ko igiye kwifashishwa indege za gisivili mu guhungisha abaturage, nyuma yo gutangaza icyizwe Civil Reserve Air Fleet (CRAF). Ni nyuma y;uko hakoreshwaga indege za gisirikare zitwara imizigo.
Itangazo ryasohowe rivuga ko hagomba gukoreshwa indege 18 zirimo enye za United Airlines; eshatu za American Airlines, Atlas Air, Delta Air Lines na Omni Air n’ebyiri za Hawaiian Airlines.
Ibyo biztauma noneho abasirikare bita ku gucunga ikibuga cy’indege cya Kabul , imbere n’inyuma.
Hagati aho Ingabo z’u Budage zatangaje ko umwe mu bashinzwe umutekano ku kibuga cy’Indege ku ruhande rwa Afghanitan, yaguye mu kurasana kwabaye kuri uyu wa Mbere. Yarashwe n’abantu batahise bamenyekana, naho abandi baturage batatu bakomeretse.
Umuvugizi wa Antonio Guterres, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye – Stéphane Dujarric – yatangaje ko ibihugu byose bibifitiye ubushake bwakwakira impunzi zo muri Afghanistan.