U Rwanda Rwemeye Umusanzu Mu Guhagarika COVID-19 No Kwita Ku Kirere

Uyu musanzu waraye utangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta mu nama yahuje Abakuru b’ibihugu, aba za Guverinoma n’imiryango mpuzamahanga yari igamije kureba uko Isi yakomeza kurinda iyangirika ry’ikirere ari n’ako ihangana na COVID-19.

Ni inama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga, ikaba yarateguwe na Banki Nyafurika y’Iterambere n’Ikigo The Global Center on Adaptation (GCA) kiga uko abatuye Isi bakorana kugira ngo barinde ikirere gukomeza kwandura.

Ikigo The Global Center on Adaptation (GCA) gikorera mu Buholandi, mu gihe Banki Nyafurika y’Iterambere ikorera i Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Inyandiko yasohotse ku rubuga rwa Global Center on Adaptation ivuga ko iriya nama yatumijwe kugira ngo abazayitabira bizigire hamwe uko Afurika yakomeza kwihagararaho mu kurwanya COVID-19.

- Advertisement -

Iyo ugereranyije n’ahandi ku isi, usanga abatuye Afurika batarazahajwe cyane na kiriya cyorezo ugereranyije n’ahandi uretse ko kitabuze guhuhura ubukungu bwa byinshi mu bihugu byayo.

Iki kibazo cy’ubukungu bwa Afurika ibihugu bikize byari bimaze iminsi birangamiye bukaba bwaragushijwe na COVID-19, nicyo cyatumye amahanga ahaguruka.

Mu  mwaka wa 2020, ubukungu bw’Afurika bwaguye ku kigero cya 3%, ni ukuvuga ko byatumye abayituye bagera kuri miliyoni 40 bajya mu bukene bukabije.

Ni ubwa mbere Afurika ihuye n’ikibazo cyo kugwa ku bukungu kuri iki kigero mu myaka 25 ishize.

Kubera iyi mpamvu ndetse hakaba hashize iminsi abayobozi b’ibihugu by’Afurika basaba ko harebwa uburyo bwatuma ubukungu bw’Afurika buzahurwa, burimo no koroshya imyenda ifitiye ibihugu bikize ndetse byaba ngombwa ikaba yaseswa, ibigo twavuze haruguru byashyizeho uburyo ibi byazigwaho.

Nibwo bise ‘Africa Adaptation Acceleration Program (AAAP).’

Ubu buryo bukomatanyije ibintu bitatu birimo guhangana n’ingaruka za COVID-19, gukumira ibyangiza ikirere no guhangana n’ingaruka zabyo ndetse no kuzahura ubukungu.

Ibikubiye mu nyandiko mbanzirizamushinga ya buriya buryo tuvuze haruguru nibyo byaraye biganiriweho mu nama yitabiriwe n’abanyacyubahiro barimo na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwerane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Biruta yabwiye bagenzi be ko u Rwanda ruzakora ibirureba kugira ngo rutange umusanzu warwo mu ishyirwa mu bikorwa by’uriya mugambi.

Afurika yifuzwa na benshi…

Iyo urebye uko amahanga ari gukora uko ashoboye ngo mu gihe aka COVID-19 kazaba kashobotse, azatanguranwe gushinga imizi muri Afurika usanga atari shyashya!

Ku rundi ruhande ariko, birumvikana iyo usubije amaso inyuma ukareba uko ibihugu bifite ijambo rikomeye ku isi byasimburanwaga mu gukoresha inama zo kureshya Afurika ngo ikiharushije ikindi inshuti, kinakirushe ijambo.

Hari inama ihuza Afurika n’Amerika yitwa US-Africa Leaders Summit, iheruka ikaba yarabaye muri Gicurasi, 2015, ibera muri USA.

Uretse kuba iki gihugu gifite ibindiro by’ingabo zacyo muri Afurika, kinahafite ijambo mu bukungu na politiki. Aha rero birumvikana ko kitakwitesha uyu mugabane.

Hari inama yitwa Sommet France-Afrique, ihuza ibihugu byakolonijwe n’u Bufaransa cyangwa ibindi bushaka kwireherezaho.

Muri 2020 iyi nama yagombaga kubera i Bordeaux mu Bufaransa ariko iza gusubikwa kubera COVID-19.

Tariki 18, Gicurasi, 2021 hari inama iteganyijwe kuzahuza u Bufaransa n’ibihugu bimwe by’Afurika(harimo n’u Rwanda) ikazigirwamo uko u Bufaransa n’ibindi bihugu bikize byafasha Afurika kwigobotora ingaruka za COVID-19.

U Bushinwa ntibushobora gutangwa kuri uyu muvuno! Niyo mpamvu bwatangije ikitwa Forum on China-Africa Cooperation (FOCAC). Nk’umufatanyabikorwa wa mbere mu bucuruzi bw’Afurika, u Bushinwa bwashyizeho inama ibuhuza n’ibihugu by’Afurika kugira ngo barebere hamwe uko bwakomeza mu gihe kirambye.

Ubuhinde nabwo bufite inama ibuhuza n’Afurika ndetse u Bwongereza n’u Burusiya ni uko!

Ese nta kuntu ibibazo by’Afurika byazajya biganirirwa muri Afurika?

Iki kibazo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yigeze kukibaza mu nama yari yamuhuje n’abandi bayobozi ku rwego rw’Afurika yabaye muri 2014, ikaba yari yabereye i Kigali.

Bamwe mu bayobozi bari bayirimo harimo Bwana Thabo Mbeki wayoboraga Afurika y’Epfo, Olsegun Obasanjo wa Nigeria na Louise Mushikiwabo wari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda.

N’ubwo icyo gihe icyavugwaga cyane ari ibyerekeye imitwe y’iterabwoba yari yatangiye kuyogoza Nigeria, Somalia n’ahandi [kandi igikomeje kubikora n’ubu], Perezida Kagame yavuze ikiza ari uko ibihugu by’Afurika ubwabyo byajya bibanza kugerageza kwikemurira ibibazo aho kugira ngo Abakuru babyo bahore mu nzira bajya cyangwa bava ‘mu bihugu by’amahanga’ kubibwira ibitabareba.

Ku byerekeye ubufatanye bw’Afurika n’u Burayi, mu Nama iherutse guterana tariki 02, Ukuboza, 2020 ikaba mu buryo bw’ikoranabuhanga yiswe 5th Meeting of the High Level Group of Personalities on Europe-Africa Relations, Perezida Kagame yabwiye abari bamuteze amatwi ko ubufatanye burimo ubwubahane n’inyungu za buri ruhande ari bwo buramba.

Perezida Kagame avuga ko ubwubahane n’ubufatanye ari byo bituma imikoranire iramba
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version