Moteri Y’Ubukungu Bw’Amerika Igiye Kongera Gukora

Iyo moteri ni Leta ya California. Bitaganyijwe ko bitarenze tariki 15, Mata, 2021 ibikorwa by’ubucuruzi bwose muri California bizafungura. Ni ibyatangajwe na Perezida Joe Biden,waboneyeho no kuvuga ko abaturage be bafite imyaka y’ubukure bazatangira gukingirwa COVID-19 mu byumweru bibiri biri imbere.

California

Iyo usesenguye usanga California ari igihugu mu kindi. Ni iyo Leta mu zindi zigize USA ikize kurusha izindi k’uburyo iramutse ari igihugu ukwacyo, cyaba ari icya 15 gikize ku isi, kikaba nicya 34 gituwe kurusha ibindi.

Ituwe n’abaturage miliyoni 39.3, bakaba batuye ku buso bwa kilometero kare423,970 .

- Advertisement -

Ubu buso butuma iba iya gatatu muri Leta ngari za USA.

Kubera ko ituriye inyanja, bituma igira ahantu henshi abantu baza kuruhukira, ku mucanga bita beach.

Umurwa mukuru wa California witwa Sacramento, ariko umujyi utuwe cyane ukaba uri n’iwabo w’ibyamamare ni Los Angeles.

Los Angeles niwo mujyi wa kabiri utuwe muri USA nyuma ya New York City.

Ubukungu bwa California burahambaye cyane k’uburyo muri 2019, ubukungu mbumbe bwayo bwari miliyari ibihumbi 3.2.

Ibice birimo ibikorwa biyinjiriza kurusha ibindi ni Los Angeles na San Francisco kuko muri 2020 Los Angeles yinjije Tiriyari y’amadolari(ni ukuvuga miliyari igihumbi z’amadolari) mu gihe San Francisco yinjije igice cya Tiriyari y’amadolari.

Niyo Leta ikize kurusha izindi za USA

Mumwaka wa 2018, umusaruro mbumbe w’abatuye agace ka San Francisco Bay Area wabaye  $106,757 ku muturage.

Aka gace kandi niko gatuwemo n’abantu bane mu bantu 10 bakize kurusha abandi ku isi.

California  ni iwabo w’ibyamamare mu myidagaduro, sinema ikoranabuhanga n’ibindi.

Ikigo gitunganya sinema kiri ahitwa Holywood niho giherereye, Google, Facebook, n’ibindi.

Mu Majyaruguru ya California niho haherereye agace kitwa Silicon Valley kubatswemo inganda z’ikoranabuhanga zihambaye kurusha izindi ku isi.

Ubuhinzi bukorerwa muri Califorinia nibwo butanga umusaruro uruta ubukorerwa mu zindi Leta zigize        USA.

Kuba ubutegetsi bwa Joe Biden buteganya gufungura ibikorwa by’ubucuruzi bwa California ni ikintu kizafasha USA gukomeza kuba igihangange mu  bucuruzi ku isi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version