Umuyobozi Wungirije Wa Polisi Ya Uganda YAPFUYE

Ibiro by’Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Uganda byatangaje ko Umuyobozi wayo wungirije Deputy Inspector General of Police,  Major General Paul Lokech yapfuye.

Ni itangazo ryashyizweho umukono na Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Uganda, IGP Okoth Ochola

Ochola yavuze ko hatangijwe ibikorwa byo gusuzuma umurambo kugira ngo harebwe icyo Major Gen Lokech yazize.

Deputy Inspector General of Police,  Major General Paul Lokech yaguye iwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 21, Kanama, 2021.

- Advertisement -

Si ubwa mbere Umuyobozi wungirije wa Polisi ya Uganda kuko mu mwaka wa 2017 undi witwa Andrew Kaweesi nawe yapfuye ariko we yishwe n’amasasu.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version