U Rwanda Rwishyuriye Uganda Amadeni y’Ikipe y’Igihugu

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryishyuriye amadeni ikipe ya Uganda (Silverbacks) yari yitabiriye irushanwa rya Afrobasket 2021 ririmo kubera i Kigali, nyuma y’ibibazo bikomeye by’amikoro yagize.

Ni irushanwa ririmo kubera muri Kigali Arena kuva ku wa 24 Kanama kugeza ku wa 5 Nzeri 2021.

Urugendo rw’ikipe y’igihugu yo Uganda muri Afrobasket 2021 rwaraye rusojwe, nyuma yo gutsindwa na Cape Verde amanota 79-71. Ni umukino warebwe na Perezida Paul Kagame.

Mbere y’Icyumweru kimwe ngo irushanwa rya Afrobasket ritangire, habuze gato ngo Uganda yivane mu irushanwa kubera ibibazo by’amikoro.

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe rya Basketball muri Uganda (FUBA) bwirutse ku baterankunga bushaka ubushobozi, Guverinoma y’icyo gihugu iza kwemera gutanga miliyoni za 340 z’ama-shilling ya Uganda ngo ibashe kwitabira irushanwa.

Bijyanye n’ubushobozi buke bw’ikipe ya Uganda, ayo ma-shilling yasanze ikipe yarafashe andi madeni ubwo yari mo gushaka itike yo kwitabira imikino ya nyuma ya Afrobasket irimo kubera mu Rwanda, icyo gihe bakiniraga muri Morocco.

Umuyobozi wa FUBA, Nasser Sserunjogi, aherutse kuvuga ko ayo mafaranga yakoreshejwe mu kwishyura ideni ryafashwe mbere.

Baje mu Rwanda bizeye kuzabona andi mafaranga nk’inkunga ya leta, amaso ahera mu kirere.

Mu ibaruwa yaje kwandikira Minisitiri w’Uburezi na Siporo akaba n’umugore wa Perezida Yoweri Museveni, Janet Museveni, bari i Kigali, Sserunjogi yamubwiraga ko hari ibyago ko amadeni yashoboraga gutuma basezererwa irushanwa ritarangiye.

Ati “Magingo aya iyi kipe yacu icumbikiwe i Kigali ku ideni, kuko twijeje FIBA n’abatwakiriye ko amafaranga azaza. FIBA yaduhaye ku Cyumweru tariki 29 kugira ngo tube twishyuye ibirarane byose, bitabaye ibyo tugakurwa mu irushanwa.”

Nta kintu na kimwe yigeze abasubiza.

Icyo gihe byavugwaga ko Uganda ikeneye kwishyura nibura miliyoni 360 z’ama-shilling ya Uganda ($104,000) mu madeni.

U Rwanda rwaje kwitambika, Uganda yemererwa kuguma mu marushanwa.

Iyi kipe ya Uganda mu gihe cy’amarushanwa yari icumbitse muri hotel ya Park Inn by Radisson mu Kiyovu.

Nyuma yo gusezererwa mu irushanwa, ku mbuga nkoranyambaga hazindukiye amakuru avuga ko ikipe ya Uganda yangiwe gusohoka muri hotel kubera amadeni iyifitiye.

Umwe mu bayobozi b’iyi hotel yaje kubwira Taarifa ko nta bibazo iriya kipe ifitanye n’abayicumbikiye kugeza magingo aya.

Ati “Bameze neza, barishimye, ibintu byose bimeze neza. Barahari ubu, bazasohoka muri hotel ku itariki 7 Nzeri niba nta mpinduka zibayemo.”

Mu bundi butumwa Radisson Hotels yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko igihe bahamaze cyose cyishyuwe kandi ikipe yishimiye aho imaze iminsiicumbikiwe.

Yakomeje iti “Mu kubishimangira, ni FERWABA (Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda) yishyuye fagitire.”

Ni igikorwa gikomeye u Rwanda rwakoze, mu gihe mu bijyanye na politiki ibihugu byombi bitabanye neza.

U Rwanda rushinja Uganda guhohotera abaturage barwo, bagafungwa mu buryo butemewe ndetse bagakorerwa iyicarubozo, bakajugunywa ku mupaka batagejejwe mu nkiko ngo bamenyeshwe ibyo baregwa.

Runashinja Uganda kandi gutera inkunga imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano.

Mu minsi ishize umucuruzi w’umunyarwanda Theoneste Dusabimana yiciwe mu mujyi wa Kabale, mu gihe uwitwa Bahati Ntwari yishwe ndetse umurambo we ugatwikwa.

Uko Ikipe Ya Uganda Yisanze Mu Bibazo i Kigali, Ikiyambaza Janet Museveni Bikanga

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version