Uko Ikipe Ya Uganda Yisanze Mu Bibazo i Kigali, Ikiyambaza Janet Museveni Bikanga

Urugendo rw’ikipe ya Uganda ya Basketball (Silverbacks) mu irushanwa rya Afrobasket 2021 rwaraye rugeze ku musozo, gusa rwasize inkuru nyinshi zijyanye n’inzira iyo kipe yaciyemo n’ibibazo by’amikoro byari biyugarije.

Ni irushanwa ririmo kubera muri Kigali Arena kuva ku wa 24 Kanama kugeza ku wa 5 Nzeri 2021.

Urugendo rwa Uganda rwageze ku iherezo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, nyuma yo gutsindwa na Cape Verde amanota 79: 71.

Ni umukino wari uvuze byinshi: ni ubwa mbere mu mateka ya Uganda yageze muri kimwe cya kane cya Afrobasket, ndetse wanarebwe na Perezida Paul Kagame ari kumwe na Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa.

- Advertisement -

Umukinnyi wa Uganda, Arthur Kaluma yabashije gutsinda amanota 21, mu gihe mugenzi we Ishmail Wainright ukinira Toronto Raptors muri shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) yatsinze amanota 13.

Ibyo ariko ntibyari bihagije.

Ibibazo byatangiye mbere y’irushanwa…

Mbere y’Icyumweru kimwe ngo irushanwa rya Afrobasket ritangire, habuze gato ngo Uganda yivane mu irushanwa kubera ibibazo by’amikoro.

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe rya Basketball muri Uganda bwirutse ku baterankunga bushaka ubushobozi, Guverinoma y’icyo gihugu iza kwemera gutanga miliyoni za 340 z’ama-shilling ya Uganda ngo ibashe kwitabira irushanwa.

Bijyanye n’ubushobozi buke bw’ikipe ya Uganda, ayo ma-shilling yasanze ikipe yarafashe andi madeni ubwo yari mo gushaka itike yo kwitabira imikino ya nyuma ya Afrobasket irimo kubera mu Rwanda, icyo gihe bakiniraga muri Morocco.

Umuyobozi wa FUBA, Nasser Sserunjogi, aherutse kuvuga ko ayo mafaranga yakoreshejwe mu kwishyura ideni ryafashwe mbere.

Icyo gihe byasabaga ko FUBA ifata indi nguzanyo yagombaga kwifashishwa kugira ngo Silverbacks yitabire imikino ya nyuma i Kigali.

Mu kibuga byagenze neza, hanze bicika…

Iyi kipe ntabwo yatangiye neza irushanwa, kuko umukino wa mbere wabaye ku wa 25 Kanama 2021 yatsinzwe na Senegal amanota 93 – 55, ku mukino wa kabiri wabaye ku wa 27 Kanama yinyara mu isunzu itsinda Cameroon amanota 80 – 66.

Ku mukino wa gatatu wabaye ku wa 29 Kanama yaje gutsindwa na Sudani y’Epfo yari ikinnye iri rushanwa ku nshuro ya mbere, amanota 88 – 86.

Mu mukino ukurikira wagombaga guhuza Uganda na Nigeria ifite igikombe cya Afrobasket cyo mu 2015, cyabereye muri Tunisia. Wabaye ku wa 31 Kanama.

Mbere y’uwo mukino nibwo ibintu byarushijeho gucika, kuko Uganda yasabwaga kwishyura amadeni ifite bitarenze ku wa 29 Kanama, bitabaye ibyo igakurwa mu irushanwa.

Mu ibaruwa yaje kwandikira Minisitiri w’Uburezi na Siporo akaba n’umugore wa Perezida Yoweri Museveni, Janet Museveni.

Sserunjogi yamubwiraga ko hari ibyago ko amadeni yashoboraga gutuma basezererwa irushanwa ritarangiye.

Ati “Magingo aya iyi kipe yacu icumbikiwe i Kigali ku ideni, kuko twijeje FIBA n’abatwakiriye ko amafaranga azaza. FIBA yaduhaye ku Cyumweru tariki 29 kugira ngo tube twishyuye ibirarane byose, bitabaye ibyo tugakurwa mu irushanwa.”

Hari amakuru ko mu madeni bafite harimo iry’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Basketball, FIBA.

Sserunjogi yavuze ko bagerageje kubihisha abakinnyi kugira ngo umutima wabo ugume ku mukino, ariko ngo igihe cyari cyabagendanye.

Ibyo byose byabaga mbere y’umunsi umwe ngo Uganda  ikine na Nigeria mu mukino wo guhatanira kugera muri kimwe cya kane cy’irushanwa.

Icyo gihe byavugwaga ko Uganda ikeneye kwishyura nibura miliyoni 360 z’ama-shilling ya Uganda ($104,000) mu madeni.

Uganda yemerewe gukomeza gukina, yihagararaho itungura Nigeria yari mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana irushamwa, iyitsinda amanota 80 – 68.

Yayitsinze inayirusha kuko hari ubwo yayirushaga amanota 21, ibifashijwemo n’abakinnyi b’abahanga nka Ishmail Wainright, Robinson Opong, Deng John Geu, Arthur Kaluma na Adam Seiko.

Mu mikino ya kimwe cya kane bagombaga guhura na Cape Verde ifite abakinnyi bakomeye cyane mu Burayi, ishyira iherezo ku rugendo rwayo mu irushanwa.

Ibibazo birakomeje

Iyi kipe ya Uganda mu gihe cy’amarushanwa yari icumbitse muri hotel ya Park Inn by Radisson mu Kiyovu.

Mu gihe yamaze gusezererwa mu irushanwa, ku mbuga nkoranyambaga hazindukiye amakuru avuga ko yangiwe gusohoka muri hotel kubera amadeni iyifitiye, n’ubwo nta makuru yatanzwe n’inzego zizewe yigeze abyemeza.

Gusa umwe mu bayobozi b’iyi hotel yabwiye Taarifa ko nta bibazo iriya kipe ifitanye n’abayicumbikiye kugeza magingo aya.

Ati “Bameze neza, barishimye, ibintu byose bimeze neza. Barahari ubu, bazasohoka muri hotel ku itariki 7 Nzeri niba nta mpinduka zibayemo.”

Mu bundi butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Radisson Hotels yavuze ko nta kibazo yagiranye n’abakinnyi ba Uganda.

Iti “Igihe bahamaze cyose cyarishyuwe ndetse ikipe yishimiye cyane aho yari icumbitse kuva mu minsi mike ishize.”

 

Nyuma yo gutsinda Nigeria ku wa Kabiri, Sserunjogi yabwiye itangazamakuru ko nta gisubizo bari bahabwa ku ibaruwa bandikiye Janet Museveni.

Ati “Nta gisubizo turabona ku busabe bwacu bujyanye no gutera inkunga ikipe, turizera ko bizakorwa mu gihe kitarambiranye.”

N’ubwo ibibazo byari bikiri uruhuri, we yavuze ko yishimiye kuba ikipe yabo igihagaze neza.

Bakomeje gutegereza icyo guverinoma yabo yakora baraheba, birangira ideni ryishyuwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version