U Rwanda Rwiyemeje Kutaba Imbarutso Y’Intambara Na DRC

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukularinda avuga ko u Rwanda rufite inyungu mu kutajya mu ntambara na DRC kubera ko hari byinshi birufitiye akamaro ruhanze amaso.

Yabwiye RBA ko u Rwanda ruzakora ibishoboka byose kugira ngo rutaba intandaro y’intambara na Repubulika ya Demukarasi ya Congo niyo iki gihugu cyakomeza kurushotora.

Yabivugiye mu kiganiro yaraye atanze ubwo hasuzumwaga uko ibintu byifashe hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo nyuma y’Icyumweru gishize hari umwuka w’intambara hagati y’ibihugu byombi.

Mukularinda yagize ati: “Ubushotoranyi bukomeje u Rwanda ruzakora ibishoboka byose kugira ngo ubwo bushotoranyi butajyana ku ntambara. U Rwanda rwiyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo rufatanye na Congo, rufatanye n’ibihugu hano mu Karere kugira ngo kiriya kibazo gicyemuke binyuze mu nzira y’ibiganiro n’imishyikirano. U Rwanda rurasaba kandi ko imyanzuro iba yafashwe ishyirwa mu bikorwa cyane cyane kandi Congo ikagerageza kunyura mu nzira ziba zateganyijwe kandi ariya magambo asa nakongeza bakagerageza kuyagabanya.”

- Advertisement -
Alain Mukularinda

Mukularinda yashimye kandi umuyobozi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo uherutse gucyaha abantu bazamuraga amagambo y’urwango ku Batutsi.

Ikindi kandi ngo umuntu uba wahamagariye abantu gukora ibintu nka biriya agezwa mu butabera, ntibirangirire mu kumunenga no kumucyaha.

Mukularinda atanganje ibi mu gihe itangazo ry’ingabo z’u Rwanda riherutse gusohoka risaba iza Repubulika ya Demukarasi ya Congo kurekura abasirikare barwo babiri bivugwa ko bashimuswe ubwo bari bari mu kazi ko kurinda inkiko z’u Rwanda.

Itangazo rya RDF rivuga ko kiriya gikorwa ari icy’ubushotoranyi, bise mu Cyongereza ‘provocative aggression.’

Ingabo z’u Rwanda zivuga ko bariya basirikare ari  Cpl Nkundabagenzi Elysée na  Pte Ntwari Gad kandi ngo bashimuswe bari ku mupaka w’u Rwanda bacunga umutekano.

Itangazo ry’ingabo z’u Rwanda rivuga ko zizi neza aho bariya basirikare baherereye kandi rirasaba abayobozi ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo kureka gukorana n’imitwe yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bakarekura bariya basirikare.

Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bari baherutse gushyirwa muri Guverinoma, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzi neza aho umwanzi warwo muri aka Karere aherereye.

Yavuze ko mbere y’uko u Rwanda rwinjira mu ntambara, hari aho rwinginga, hari aho rwumvikana, hari aho rusaba.

Icyakora Perezida Kagame yavuze ko iyo ibyo byose byanze, hari n’aho rufata umwanzuro rugakora igikwiye mu maso yarwo iyo ibintu byarenze umurongo.

Ati: “Icyo gihe ngo u Rwanda rucyemura ikibazo rutagize uwo rusaba.”

Muri iryo jambo Perezida Kagame yavuze ko ibintu byari bikiri kuganirwa kugira ngo ikibazo gicyemurwe bigizwemo uruhare n’abo bireba bose, bakacyumvikanaho.

Kuri Perezida Kagame ngo umutekano w’u Rwanda niwo uza ku mwanya wa mbere kuko iyo uhungabanye nta kindi gishobora gukorwa.

Kubera ubukana bw’umwuka w’intambara hagati ya Kigali na Kinshasa, Perezida w’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe akaba na Perezida wa Senegal witwa Macky Sall yaraye asabye impande zombi kumvikana.

Kuri Twitter ati: “ Mpangayikishijwe n’uko ibintu byifashe hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.  Ndasaba ibihugu byombi kumvikana ibintu bikajya mu buryo mu mahoro kandi ibi byose bikagirwamo uruhare na Afurika yunze ubumwe.”

Ibyo M23 ishinja Guverinoma ya DRC muri iki gihe

Bamwe mu barwanyi ba M23

Umutwe wa gisirikare( ufite n’ishami rya politiki) Mouvement du 23 Mars( M23) uvuga ko ubuyobozi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bukomeje kugirira nabi abasirikare bawo bamanitse amaboko bakemera gushyira intwaro hasi.

Muri iki gihe ingabo za Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ziri kurasa bikomeye abarwanyi ba M23 mu mirwayo iri kubera muri Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Mu itangazo M23 iherutse gusohora Taarifa ifitiye kopi handitsemo ko ubuyobozi bw’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo bwahisemo kugaba ibitero ku barwanyi bayo[M23] kandi bari bariyemeje kumanika amaboko bakayoboka ubutegetsi bwa Tshisekedi nk’uko yabibasabye.

Rivuga ko ibikorwa byose bikorwa nta mpuhwe kandi  n’abasivili babigwamo.

Hari abarwanyi ba M23 bahisemo kumanika amaboko mu rwego rwo kubahiriza gahunda y’ubumwe bw’abatuye kiriya gihugu yatangijwe na Perezida Tshisekedi hagamijwe ko Igice cy’i Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo gitekana.

M23 ivuga ko hari inzandiko nyinshi yohereje ubuyobozi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ndetse n’Umuhuzabikorwa mu Masezerano y’amahoro hagati y’impande zari zihanganye yiswe  National Monitoring Mechanism of the Addis Ababa Framework Agreement.

Muri zo nynadiko harimo ko abarwanyi bayo bemeye kumanika amaboko ndetse ko bazakurikiza n’ibindi byose biyakubiyemo nk’uko Umukuru w’Igihugu yabisabye.

Handitsemo ko taliki 21, Nzeri, 2020 abo muri M23 bandikiye Perezida Felix Tshisekedi ibaruwa bamubwira ko bemeye gushyira intwaro hasi kandi bakayoboka ubutegetsi bwe nta yandi mananiza.

Major Willy Ngoma uvugira uyu Muryango ati:  “ Nyuma rero twohereje intumwa i Kinshasa ngo zijye kwifatanya n’abandi mu gushyira mu bikorwa ibyemejwe harimo n’uko twemeye gushyira intwaro hasi nta yandi mananiza.”

Willy Ngoma arondora urutonde rw’inzandiko bandikiye Perezida.

Intumwa za M23 zamaze yo igihe kirekire ziganira n’abandi bari baje muri biriya biganiro.

Bidatinze zasabwe gutaha zigasubira mu birindiro byazo, zitegereje ko gahunda yo kuzaka intwaro itangizwa.

Ubuvugizi bwa M23 buvuga ko bwatunguwe mu minsi micye yakurikiyeho n’uko bagiye kubona babona bagabweho ibitero n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Birumvikana ko nabo bitabaye!

Ikindi bavuga ko gitangaje  ni uko hari n’umwe mu bayobozi bakuru muri Leta ya Tshisekedi witwa Gilbert Kankonde woherereje Perezida Tshisekedi urwandiko amumenyesha ko abarwanyi ba M23 biteguye gushyira intwaro hasi ariko ntagire icyo amusubiza!

Uyu muyobozi yasabaga Umukuru w’igihugu gufasha iriya gahunda binyuze mu gusaba ababifite mu nshingano kwihutisha itangwa ry’imari yari bukoreshwe muri kiriya gikorwa.

Kubera ibi byose, ubuyobozi bwa M23 buvuga ko bigaragara neza ko Leta yahisemo inzira y’intambara aho guhitamo iy’amahoro.

Bwemeza ko abarwanyi bawo bazirwanaho kandi ko babifitiye ubushobozi.

Muri Mutarama, 2022, abasirikare ba Leta bagera kuri 32 barimo n’ufite ipeti rya Colonel bishwe n’abarwanyi bivugwa ko ari aba M23.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version