U Rwanda Rwohereje Abapolisi 140 Bo Kurinda Abayobozi Ba Centrafrique

Itsinda ry’abapolisi 140 b’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu boherejwe mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique, bagiye gusimbura bagenzi babo 140 bamaze igihe gisaga umwaka muri kiriya gihugu.

Aba bapolisi ni icyiciro cya Gatandatu (PSU-1-6), bazaba bafite inshingano zo kurinda abaturage, abayobozi bakuru ba kiriya gihugu, abakozi b’Umuryango w’Abibumbye n’ibikorwa remezo byatoranyijwe.

Bagiye bayobowe na CSP Innocent Rutagarama Kanyamihigo, bagiye gusimbura bagenzi babo 140 bayobowe na CSP Valens Muhabwa.

Kuri uyu Gatanu Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye, yahaye impanuro abo bapolisi bagiye mu butumwa, abibutsa kuzirikana ko ari ba Ambasaderi bahagarariye u Rwanda.

- Advertisement -

Yabibukije ko uko bazitwara kose n’ibyo bazaba barimo gukora bazabikora mu izina ry’u Rwanda rwamaze kubaka izina ryiza mu mahanga, bityo bagomba kwirinda kwanduza iyo sura.

Ati ”Uko muzitwara niko u Rwanda ruzagaragara, muri ba ambasaderi 140 bagiye guhagararira u Rwanda. Mujye muzirikana ko mu hagarariye u Rwanda n’abanyarwanda, twizeye ko akazi mugiyemo muzagaruka muvuga ko mwakarangije neza nk’uko abababanjirije bitwaye.”

DIGP Namuhoranye yakomeje asaba aba bapolisi kuzarangwa n’indangagaciro nyarwanda ndetse n’indangagaciro z’umupolisi w’u Rwanda.

Ati ”Murasabwa gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura n’ubunyamwuga bisanzwe biranga Polisi y’u Rwanda, mukorere hamwe nk’ikipe kandi mwubahane. Muri kiriya gihugu muzahurirayo n’abandi bantu benshi ndetse hazaba hari n’abenegiguhu baho, muzirinde kunegura umuco wabo ariko namwe mukomere ku wanyu.”

Abapolisi basoje ubutumwa boherejwe muri Centrafrique muri Mutarama 2020.

Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique Firmin Ngrébada aheruka gushimira abapolisi b’u Rwanda 38 bo muri ririya itsinda ryihariye, bari bashinzwe kumucungira umutekano.

Abaturage bo mu bihugu abapolisi b’u Rwanda barimo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, babashimira ku bikorwa babagezaho birimo kubacungira umutekano no kubagezaho ibikorwa bibazamurira imibereho myiza yabo.

Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique, Firmin Ngrébada, aheruka gushimira abapolisi bamurindaga
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version