Video: Davis D Na Kevin Kade Barekuwe By’Agateganyo

Ibyishimo byari byinshi nyuma yo kurekurwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko abahanzi Davis D, Kevin Kade n’umufotozi Habimana Thierry bafungurwa by’agateganyo, nyuma yo gusanga nta bimenyetso bikomeye byagaragajwe ku cyaha bakekwaho cyo gusambanya umwana n’ubufatanyacyaha muri icyo cyaha.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021, nibwo urukiko rwemeje ko abo uko ari batatu bakurikiranwa badafunzwe.

Ni nyuma y’urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwabaye ku wa 12 Gicurasi 2021, hanashingirwa ku bizamini bya muganga byafashwe umukobwa bikekwa ko yasambanyijwe na Kevin Kade na Habimana, mu gihe Davis D aregwa ubufatanyacyaha.

Bari bafunzwe guhera mu kwezi gushize.

- Advertisement -

Habimana wafatanywe n’uwo mukobwa yaraye iwe, yahakanye ibyo arengwa ko yamusambanyije, avuga ko ahubwo amasaha y’ingendo yari yafashe uwo mwana, akamucumbikira.

Mu gihe byanavuzwe ko uriya mukobwa yanasambanyirijwe mu cyumba cya Davis D, umwunganizi we yavuze ko nta kintu na kimwe uwo mukobwa yavuze kiri mu cyumba cye gihuye n’ibirimo, kimwe n’ibiri mu nzu byose.

Mu isuzumwa ryakozwe n’abaganga, uwunganira Kevin Kade mu mategeko yavuze ko basanze uwo mukobwa yaratakaje ubusugi kera ku buryo nta gikorwa cyari cyabaye mu gihe kivugwa, ari naho yahereye asaba urukiko kumurenganura.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version