U Rwanda Rwohereje ‘Indi Batayo’ Muri Centrafrique

Abasirikare b’u Rwanda 750 nibo bazoherezwa muri Centrafrique mu gihe kiri imbere, ariko hari  300 muri aba baherutse koherezwa yo. Bose hamwe bazaba bagize indi batayo ya gatatu y’ingabo z’u Rwanda zoherejwe kugarura amahoro muri kiriya gihugu.

Ubwo buriraga indege kuri uyu wa Mbere tariki 02, Kanama, 2021 babanje guhabwa impanuro zo gukomeza kubaha no gushyira mu bikorwa indangagaciro z’ingabo z’u Rwanda zirimo ubutwari n’ikinyabupfura mu byo zikora byose.

Ziriya mpanuro bazihawe n’Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka Lt Gen Mubarakh Muganga wari wabasanze mu kigo cya gisirikare kiri i Gako mu Bugesera.

Lt Gen Muganga yabanje kubibutsa indangagaciro za RDF

Bariya basirikare boherejwe muri kiriya gihugu bazaba bayobowe na Col Patrick Rugomboka.

- Advertisement -

Buririye ku kibuga cy’indege cya Kigali bajyanwa n’indege ya RwandAir.

Bazaba bagize Batayo ya gatatu y’abasirikare 750 baherejwe mu butumwa bwiswe United Nations Multidimensional Integrated Stabilisation Mission in Central African Republic (MINUSCA).

Ku kibuga cy’indege, basezeweho na Brig Gen Eugene Nkubito uyobora ingabo mu Mujyi wa Kigali no Burasirazuba zigize icyo bita  1 Division.

Bariya basirikare bamaze kugera i Bangui bakiriwe n’umuyobozi w’ingabo za MINUSCA Force Commander, Lt Gen SADIKI Traoré  ari kumwe n’Umugaba mukuru w’ingabo za Centrafrique witwa Maj Gen Zephlin Mamadou.

Inshingano y’ibanze ya ziriya ngabo z’u Rwanda ni ukurinda umutekano ku muhanda ukoreshwa cyane uhuza Umurwa mukuru Bangui n’umupaka wa Centrafrique na Cameroun.

Muri Centrafrique hariyo batayo eshatu za RDF n’ibitaro ingabo z’u Rwanda zahashinze byo kuzivura no kuvura abandi baturage mu bice zikambitsemo.

Ubwo bari bageze muri Centrafrique
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version