Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwongereye Ubufatanye Na BAL Mu Yindi Myaka Itanu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

U Rwanda Rwongereye Ubufatanye Na BAL Mu Yindi Myaka Itanu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 June 2023 11:14 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere Clare Akamanzi yashimye ko imikoranire y’u Rwanda n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Afurika, BAL, yongerewe igihe cy’imyaka itanu.

Yavuze ko mu myaka ibiri ibanza y’ubu bufatanye u Rwanda rwari rumaze rwakira imikino ya nyuma ya BAL, rwungutse miliyoni $9.

Clare Akamanzi avuga ko imikoranire izakomeza kuba myiza

Amasezerano yo kongera ubufatanye hagati y’u Rwanda na BAL azatuma rwakira imikino yo gushaka itike y’imikino ya nyuma mu mwaka wa 2025 n’uwa  2027 kandi rukazakira imikino ya nyuma muri 2024, 2026 na 2028.

Igikorwa cyo kuvugurura aya masezerano kitabiriwe n’Umuyobozi wa RDB; Clare Akamanzi, Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju, Perezida wa BAL Amadou Gallo Fall, Umuyobozi wa Rwandair Yvonne Makolo n’abandi.

Muri aya masezerano, harimo ko Visit Rwanda izakomeza kuba intero mu rwego rwo kumenyekanisha u Rwanda imahanga no kureshya ba mukerarugendo.

Abakinnyi bose bazajya baba bambaye imyenda iriho Visit Rwanda, Rwandair nayo izakomeza kuba ikigo cy’ifatizo mu gutwara abakinnyi cyangwa abandi bazitabira iriya mikino.

BAL and @RDBrwanda just announced a multi-year extension of their existing collaboration that will see the BAL continue to play games at @bkarenarw in Kigali, including the BAL Playoffs and Finals in 2024, 2026 and 2028. @FlyRwandAir – Rwanda’s national airline – will continue… pic.twitter.com/xXxDYijUbG

— Basketball Africa League (@theBAL) June 19, 2023

Perezida wa BAL witwa Amadou Gallo Fall ashima imikoranire hagati y’ikigo cye na RDB mu gihe bamaze bakorana kandi akemeza ko bizarushaho kuba byiza mu gihe kiri imbere.

Perezida wa BAL witwa Amadou Gallo Fall

Clare Akamanzi nawe avuga ko Guverinoma y’u Rwanda ibicishije muri RDB ishimishijwe no gukomeza gukorana na BAL mu myaka itanu iri imbere.

Avuga ko iyo mikoranire izatuma ubukerarugendo burushaho kuzamuka, bigateza imbere siporo kandi bigaha abashoramari amahirwe yo kubona ahandi bashora bakunguka.

N’ubwo mu rwego rw’ubukerarugendo n’ishoramari, imikoranire y’u Rwanda na BAL ari ingirakamaro, abakunzi ba Siporo ntibaranyurwa n’urwego amakipe ahagararira u Rwanda agarukiraho mu mikino ya BAL.

Nk’ubu mu mikino ya BAL iherutse kubera muri BK Arena, ikipe yari ihagarariye u Rwanda ari yo REG BBC yatsinzwe n’iyo muri Cameroun yitwa FAP ku manota  66 kuri 63.

Icyo gihe na Perezida Paul Kagame yari yaje kureba uyu mukino.

Basketball Africa League : Icyizere REG BBC Yari Yahaye Abanyarwanda Cyaraje Amasinde

TAGGED:AkamanziBasketfeaturedImikinoKagameRDBRwandaVisit
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Icyo Sosiyete Sivile Ivuga Ku Bwicanyi Buri Mu Muryango Nyarwanda
Next Article Rwanda: Ibihingwa Ngandurarugo Bikomeje Kurumba
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?