U Rwanda Rwongeye Kwibutsa DRC Ko Kurinda Imbibi Zarwo Ari Inshingano

Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda byatangaje ko iby’uko ingabo z’u Rwanda ziri gutegura igitero muri DRC ari ibinyoma byatangajwe n’igisirikare cy’iki gihugu.

Byaboneye ho kwibutsa DRC ko ubuyobozi bw’u Rwanda bushinzwe kurinda ko ruterwa.

Iri tangazo risohotse nyuma gato y’iryo Umuvugizi w’ingabo za DRC; Maj Gen Ekenge Bomusa Efoma Sylvain aherutse gushora avuga ko bafite amakuru ashingiye ku itangazo  avuga ko ari iryo Leta y’u Rwanda yasohoye  ku wa 18, Nyakanga 2023, rivuga ko rwiteguye kohereza ingabo za RDF ku butaka bwa RDC.

Maj Gen Ekenge Bomusa Efoma Sylvain

U Rwanda rwavuze ko ibikubiye muri iryo tangazo ari ikinyoma kuko u Rwanda rutigeze ruvuga ibyo kuzatera DRC.

I Kigali bavuga ko ibikubiye mu itangazo ryasohowe n’ingabo za DRC ari urwiyerurutso no kujijisha amahanga.

Ngo DRC ni yo ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Uko bimeze kose, u Rwanda rwibukije DRC n’isi muri rusange ko rufite inshingano zo kurinda ubusugire bwarwo binyuze mu kubungabunga imbibi zarwo, zaba izo ku butaka, mu kirere no mu mazi.

Iri tangazo rivuguruza ibyo DRC yatangaje
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version