Rwamagana: Ubushera Bwateye Abaturage 53 Kujyanwa Kwa Muganga

Mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana haraye havugwa inkuru y’abaturage 53 bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Munyaga nyuma yo kunywa ubushera bukabazonga mu nda.

Ubushera ni ikinyobwa gukorwa mu masaka y’amamera ariko kidasembuye.

Iyo icyo kinyobwa gisembuwe kitwa ikigage n’aho ikigage kiriwe, cyatangiye gutakaza ubukana bakita umusururu.

Bamwe mu banyweye buriya bushera batangiye kugubwa nabi ku wa 18, Nyakanga, 2023.

- Kwmamaza -

Batangiye kuribwa mu nda ndetse no gucibwamo bya hato na hato.

Bari babunyweye ku Cyumweru ubwo bari bitabiriye ubukwe bw’umuturanyi wabo nk’uko Kigali Today yabyanditse.

Uwo muturanyi wabo yari yagiye kwirega kwa Sebukwe.

Uyu mugabo wari wagiye kwikiranura n’iwabo w’umugore we avuga ko bishoboka cyane ko hari umuntu waba waracunze abari bashinzwe ikigega agahumanya kiriya kinyobwa kidasembuye.

Ngo hari uwo bakeka ariko ntamuvuga amazina.

Ati “Turi gukeka ko haje umuntu agaca mu rihumye abari ku kigega agahumanya ubushera kuko abanyoye ibindi bitari ubushera ntacyo babaye.”

Umwe mu babunyoye yavuze ko yafashwe aribwa mu nda ndetse akanacibwamo.

Ati “Twaje hano ku Cyumweru hari habaye ubukwe baduha ubushera turanywa ariko byageze ku wa kabiri ku mugoroba numva umutwe utangiye kundya nkagira ngo n’ibisanzwe ariko mu nda naho hatangiye kundya ndetse mfatwa no gucibwamo nibwo batubwiye ko tugomba kujya kwa muganga bakatuvura.”

Nta burozi bwashyizwemo…

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yabwiye itangazamakuru ko iby’uko buriya bushera bwarozwe, atari byo, ahubwo ko umwanda bwashigishanywe ari wo wanduje abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab

Mbonyumuvunyi ati: “Abaturage 53 nibo bagizweho ingaruka n’ubushera banyoye bugatuma barwara. Abahuye n’ikibazo bamwe muri bo barimo kwitabwaho n’abaganga, twabasuye dusanga barimo koroherwa ndetse harimo abatashye bamaze gukira.”

Asaba abaturage kwita ku isuku mu gihe bagiye gushigisha ubushera n’ikigage.

Kubera ko amasaka yeze kandi mu cyaro imiryango ikaba iri gushyingira, ibinyobwa biri guhabwa abashyitsi ntibiburamo ikigage n’ubushera.

Ibi binyobwa gakondo iyo bitateguwe neza bishobora kuba intandaro y’indwara zo mu nda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version