U Rwanda Rwujuje Igikorwaremezo Gikusanya Amakuru Y’Ibyogajuru

Mu karere ka Rwamagana hubatswe icyuma cy’ikoranabuhanga kizajya gikusanya amakuru y’ibyogajuru mbere y’uko asesengurwa.

Amakuru iki cyuma bita ‘teleport’ kizajya gikusanyiriza muri Rwamagana azajya asesengurirwa muri mudasobwa nini ziri mu Mujyi wa Kigali ariko abikwe mu byumba kabuhariwe biri mu Karere ka Rwamagana.

Ibi byumba babyita data centers.

Abahanga bakorera hafi y’aho iki cyuma cyubatswe bavuga ko abahanga bari i Kigali ari bo bazajya bategeka icyo cyuma ibyo gikora bitewe n’ibiri mu nshingano zacyo n’igikenewe mu gihe runaka.

Ntabwo hatangajwe ubwoko bw’amakuru iki cyuma kizajya gikurura ariko bisanzwe bizwi ko u Rwanda rushaka kugira ikoranabuhanga rirufasha mu gucunga uko ikirere kifashe.

Amakuru nk’ayo ni ingenzi ku gihugu gifite abaturage batunzwe ahanini n’ubuhinzi bwifashisha amazi y’imvura.

IGIHE ivuga ko icyuma cyuzuye muri Rwamagana ari kimwe mu bindi bizahubakwa mu gihe gito kiri imbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version