Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubudage Bufite Umuyobozi Mushya Udashaka  Gukorana Na Amerika
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Ubudage Bufite Umuyobozi Mushya Udashaka  Gukorana Na Amerika

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 February 2025 10:38 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Friedrich Merz niwe watorewe kuyobora Ubudage mu matora yabonyemo amajwi 28.6%, akaba ayoboye Ishyaka rya Gikirisutu ryitwa CDU/CSU.

Yatangaje ko igihe kigeze ngo Ubudage bukorane n’abandi Banyaburayi mu kubaka Umugabane ukomeye, utarambirije kuri Amerika.

Merz avuga ko intego ye ya mbere ari ugukora ku buryo Uburayi bwigobotora ingoyi y’imikoranire na Amerika kuko ituma buhora bukorera mu kwaha kwayo kandi ngo ibi ntibikwiye.

Kuba uyu mugabo ugiye kuyobora igihugu cya mbere gikorana n’Amerika kurusha byinshi byo kuri uyu mugabane avuze ibi, ari ikintu gikomeye ku mikoranire yari isanzwe hagati y’Uburayi na Amerika.

Avuga ko kuba Amerika itita ku bibazo by’Uburayi muri iki gihe bwugarijwe n’Uburusiya ari ikintu kidakwiye kurenzwa ingohe.

Friedrich Merz avuga ko ibya NATO/OTAN n’Uburayi muri iki gihe bidafututse.

Imvugo ye igaragaza ko ibintu byahindutse kuko ikomeye ku buryo ntawakekaga ko umuyobozi w’igihugu nk’Ubudage yavuga atyo.

Hari umwanditsi wa BBC wavuze ko iriya mvugo ntawakekaga ko yavugwa mu gihe kingana n’imyaka 80 intambara ya kabiri y’isi irangiye.

Ibihugu bikomeye mu Burayi muri iki gihe ntibyishimiye uko ubutegetsi bwa Donald Trump buri kwitwara ku kibazo Uburusiya bufitanye na Ukraine, igihugu cy’Uburayi kiri muri bike bitaba muri OTAN/NATO.

Ubudage, Ubwongereza, Ubufaransa n’Ubutaliyani nibyo bihugu bikomeye mu Burayi, bikaba bisanga igihe kigeze ngo Uburayi butandukane no gukorana n’Amerika mu buryo butaziguye kuko ingoma zahinduye imirishyo.

Bisanga gukomeza kwiringira Amerika byazaraza amasinde.

Umuyobozi wari usanzwe uyobora Ubudage witwa Olaf Scholz nawe ashyigikiye ibivugwa n’uwamusimbuye, akemeza ko Abanyaburayi bakwiye kwigenga mu by’imari n’igisirikare, bakava mu mugongo w’Amerika.

Mu nama yitwa Munich Security Conference iherutse kubera mu Budage, Visi Perezida wa Amerika witwa JD Vance yabwiye Abanyaburayi ko bakwiye kumva ko umubano wabo na Amerika wahinduye isura, ko bakwiye gutangira kwishakamo ibisubizo.

Kuba Amerika itaratumiye Uburayi na Ukraine mu biganiro by’amahoro byabereye i Riyadh muri Arabie Saoudite byerekanye ko batagifite ijwi rinini muri Politiki mpuzamahanga Washington ishyize imbere.

TAGGED:AmerikafeaturedNATO/OTANUbudageUmuyobozi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kabila Yagize Icyo Avuga Ku Bimaze Igihe Bivugwa Na Tshisekedi
Next Article U Rwanda Ruri Kuzamura Umubare W’Abaganga Babaga-Min Nsanzimana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?