Abadipolomate ba Amerika n’Uburusiya batangaje ko hari akazi kenshi kandi gakomeye kagomba kubanza gukorwa mbere y’uko Putin ahura na Trump.
Babitangaje nyuma y’amasaha ane n’igice baganira ku ngingo zatuma intambara imaze imyaka itatu hagati ya Ukraine na Uburusiya ihagarara.
Ibiganiro biri kubera muri Arabie Saoudite, igihugu muri iki gihe gishaka kugira uruhare runini mu bibera hirya no hino ku isi.
Abaganira ku ruhande rw’Uburusiya bayobowe na Sergei Lavlov naho abo ku ruhande rwa Amerika bayobowe na Marco Rubio.
Umujyanama wa Putin mu by’umutekano witwa Yuri Ushakov avuga ko ibiganiro byagenze neza ku mpande zombi.
Ushakov ati: “Byari ibiganiro bizima kandi twagarutse ku ngingo zose z’ingenzi zari ziri ku meza”.
Amerika irashaka ko ibintu bigenda neza, intambara ikarangira bityo igashobora kugera ku mutungo kamere Ukraine ibitse mu butaka bwayo
Uburusiya bwo buvuga ko bwatangije intambara muri Ukraine mu rwego rwo gukoma imbere OTAN/NATO yashakaga kuyinyuramo ngo iyibuze amahwemo.
Ushakov yabwiye itangazamakuru ko ibiganiro we na bagenzi be bagiranye na Amerika byari byiza kandi ko hagiye kurebwa uburyo Putin yazahura na Trump.
Icyakora avuga ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo abo bagabo bazahure.
Abanyamerika nabo bavuga ko ibiganiro byabahuje n’abahagarariye Uburusiya byari intambwe nziza ariko hakiri ibizakorwa ngo baganire mu mizi ibizakurikiraho ngo intambara ya Ukraine n’Uburusiya ihoshe.