Nyuma yo kuvuga ko igihugu cye gishyigikiye ko Palestine iba igihugu kigenga kandi cyemewe n’amahanga, Perezida Macron yamaganywwe na Amerika na Israel.
Aha ariko ni ngombwa kuzirikana ko ubutegetsi butemera gahunda yo gushyiraho Palestine ari ubw’aba Repubulikani muri iki gihe bayobowe na Perezida Donald Trump.
Ubufaransa bwa Emmanuel Macron bwatangaje ko muri Nzeri uyu mwaka buzerura ku mugaragaro ko bwemeye ko Palestine ari igihugu kigenga gifite ubusugire bwuzuye.
Buzaba bubaye igihugu cya mbere mu bigize Ihuriro ry’ibihugu bikize kurusha ibindi ku isi ryitwa Group of 7, G7 kibikoze.
Abayobozi bo muri Palestine bakiranye yombi icyemezo cy’Ubufaransa ariko Amerika na Israel birabyamagana.
Netanyahu yavuze ko icyemezo cy’Ubufaransa kigayitse kuko kije gushimira igihugu cy’abantu bakora iterabwoba mu gihe Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Marco Rubio yavuze ko gikakaye.
Ubwongereza nabo barasaba Minisitiri w’Intebe Sir. Keir Starmer kwemera Palestine nk’igihugu kigenga, ikintu agomba kubanza kwitondera kuko gishobora kumuteranya na Amerika.
Perezida Macron avuga ko igihugu cye kizatangariza isi ko cyemeye Palestine nk’igihugu kigenga mu buryo bwuzuye, akazabikorera mu Nteko rusange ya UN izaba muri Nzeri uyu mwaka.
Kuri X yanditse ati: “ Iki ni icyemezo gishyize mu gaciro kandi kigendanye n’amateka yacu yo gukora ibintu biciye mu mucyo kandi bizira akarengane”.
Emmanuel Macron yavuze kandi ko abantu bose batwawe bunyago na Hamas bakwiye kurekurwa, ariko nanone Palestine ikaba igihugu kigenga, kihagazeho kandi cyemera guturana na Israel mu mahoro nayo bikaba uko.
Kugeza ubu Leta ya Palestine yemerwa n’ibihugu 140 mu bihugu 193 bigize Umuryango w’Abibumbye.
Icyakora muri ibyo bihugu byose nta gihugu gikize kiri mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi cyari cyabyemera uretse Ubufaransa bushaka kuba ubwa mbere.