Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubufaransa Burashaka Kwemera Palestine Nka Leta, Byarakaje Amerika
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Ubufaransa Burashaka Kwemera Palestine Nka Leta, Byarakaje Amerika

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 July 2025 9:02 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Perezida Emmanuel Macron
SHARE

Nyuma yo kuvuga ko igihugu cye gishyigikiye ko Palestine iba igihugu kigenga kandi cyemewe n’amahanga, Perezida Macron yamaganywwe na Amerika na Israel.

Aha ariko ni ngombwa kuzirikana ko ubutegetsi butemera gahunda yo gushyiraho Palestine ari ubw’aba Repubulikani muri iki gihe bayobowe na Perezida Donald Trump.

Ubufaransa bwa Emmanuel Macron bwatangaje ko muri Nzeri uyu mwaka buzerura ku mugaragaro ko bwemeye ko Palestine ari igihugu kigenga gifite ubusugire bwuzuye.

Buzaba bubaye igihugu cya mbere mu bigize Ihuriro ry’ibihugu bikize kurusha ibindi ku isi ryitwa Group of 7, G7 kibikoze.

Abayobozi bo muri Palestine bakiranye yombi icyemezo cy’Ubufaransa ariko Amerika na Israel birabyamagana.

Netanyahu yavuze ko icyemezo cy’Ubufaransa kigayitse kuko kije gushimira igihugu cy’abantu bakora iterabwoba mu gihe Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Marco Rubio yavuze ko gikakaye.

Ubwongereza nabo barasaba Minisitiri w’Intebe Sir. Keir Starmer kwemera Palestine nk’igihugu kigenga, ikintu agomba kubanza kwitondera kuko gishobora kumuteranya na Amerika.

Perezida Macron avuga ko igihugu cye kizatangariza isi ko cyemeye Palestine nk’igihugu kigenga mu buryo bwuzuye, akazabikorera mu Nteko rusange ya UN izaba muri Nzeri uyu mwaka.

Kuri X yanditse ati: “ Iki ni icyemezo gishyize mu gaciro kandi kigendanye n’amateka yacu yo gukora ibintu biciye mu mucyo kandi bizira akarengane”.

Emmanuel Macron yavuze kandi ko abantu bose batwawe bunyago na Hamas bakwiye kurekurwa, ariko nanone Palestine ikaba igihugu kigenga, kihagazeho kandi cyemera guturana na Israel mu mahoro nayo bikaba uko.

Kugeza ubu Leta ya Palestine yemerwa n’ibihugu 140 mu bihugu 193 bigize Umuryango w’Abibumbye.

Icyakora muri ibyo bihugu byose nta gihugu gikize kiri mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi cyari cyabyemera uretse Ubufaransa bushaka kuba ubwa mbere.

TAGGED:AmerikaIgihuguIsraelKwigengaNetanyahuPalestine
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abenshi Bagarutse Muri Guverinoma Yari Iyobowe Na Ngirente
Next Article Urubanza Rwa Kabila Ruratangira
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?