Bimwe mu bikubiye mu masezerano Ubufaransa bwaraye businyanye n’u Rwanda ni uko iki gihugu kizarutera inkunga ya Miliyoni € 400 yo kuzafasha mu iterambere ry’u Rwanda hagati y’umwaka wa 2024 n’umwaka wa 2028.
Amakuru avuga ko hamwe muho azakoreshwa ari mu guteza imbere ingendo za Rwandair, indege z’iki kigo ziteganya kwagura ingendo zikorera mu Bufaransa n’ahandi ku isi mu myaka iri imbere.
Ayo masezerano asinywe asanga andi yari yarasinywe mu yindi myaka ine ishize aho Ubufaransa bwageneye u Rwanda andi mafaranga arenze ayo ho gato agenewe guteza imbere ibikorwa bitandukanye birimo n’uburezi.
Isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa muri buriya bufatanye ryakozwe hagati ya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa Stéphane Sejourné na mugenzi we Dr. Vincent Biruta.
Aya masezerano asinywe mu gihe gikwiye kuko Ubufaransa buherutse kwemera ko hari ibyo bwirengagije ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga bityo bukemera ko hari uruhare rwabigizemo.
Perezida wabwo Emmanuel Macron aherutse kuvuga ko iyo Ubufaransa bwo ku butegetsi bwa François Mittérand buza gutabara Abatutsi bicwaga, ubwicanyi buba bwarahagaze.
Bill Clinton wahoze utegeka Amerika hagati ya 1993 kugeza mu mwaka wa 2001 nawe yigeze kuvuga ko ntawahindura ibyabaye mu mateka, ariko ko ari ngombwa ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo babaho neza kandi barindwa ko hari ibindi bibi byazongera kubabaho bo n’abandi batuye u Rwanda.