Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubufaransa Bwatangaje Ko Buzarwana Na Niger Nibiba Ngombwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ubufaransa Bwatangaje Ko Buzarwana Na Niger Nibiba Ngombwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 September 2023 8:36 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Gen Hubert Cottereau umwe mu bagaba bakuru b'ingabo z'Ubufaransa zirwanira ku butaka
SHARE

Ambasaderi w’Ubufaransa muri Niger witwa Sylvain Itté yatangaje ko hari amabwiriza yaturutse i Paris yamaze guhabwa  abasirikare b’Ubufaransa yo kurwana n’ingabo za Niger nizongera kuvogera inyungu zabwo.

Bivuzwe nyuma y’uko uyu Ambasaderi asabwe kuva muri Niger akabyanga yishingikirije ko abamwirukana atari abantu batowe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Itté yashimiwe na Perezida Macron kubera ko yanze igitutu cy’abasirikare ubutegetsi bw’i Paris buvuga ko bafashe ubutegetsi bitanyuze muri Demukarasi.

I Paris bavuze ko ingabo zabo ziteguye intambara zizarwana n’iza Niger nihagira uwongera guhirahira agakora ku biranga inyungu z’Ubufaransa muri Niger cyangwa hakagira usagarira abasirikare  cyangwa abadipolomate babwo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ibi kandi byamejwe n’abagaba bakuru b’ingabo z’Ubufaransa mu kiganiro bahaye ikinyamakuru Anadulu gisanzwe cyandikirwa muri Turikiya.

Ibyo muri Niger byaje kuba ikibazo taliki 26, Nyakanga, 2023 ubwo abasirikare bayobowe na Gen. Abdourahamane Tchiani bakuraga ku butegetsi Perezida Mohamed Bazoum bakamufungira iwe.

Kuva icyo gihe, ibintu byafashe indi ntera, amahanga arahaguruka ngo arebe ko iyo rwaserera yahosha,  Bazoum agasubira ku butegetsi ariko nta musaruro biratanga.

ECOWAS yashyizeho igitutu cya gisirikare ngo izatera Niamey ariko ntibiraba.

Hari n’abavuga ko ari ‘ugukangata’

- Advertisement -

Inararibonye nyafurika zo zisanga intambara itakemura ikibazo kiri muri kiriya gihugu ahubwo basaba ko hakurikizwa inzira y’ibiganiro.

 

TAGGED:AmbasaderiBufaransafeaturedIngaboNiger
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yashimye Abajenerali Baherutse Kujya Mu Kiruhuko Cy’Izabukuru
Next Article Nyamasheke: Bamwibye Ayo Yakuye Mu Kugurisha Inka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?