Ubufaransa Bwimye Agaciro Iyirukanwa Ry’Ambasaderi Wabwo Muri Niger

Abasirikare bayoboye Niger birukanye Ambasaderi w’Ubufaransa ku butaka bw’igihugu cyabo, bamuha amasaha 48 ngo abe yarangije kubavira ahabo.

Ni icyemezo kije gitsindagira ko ubutegetsi bw’aba basirikare butiteguye kugira icyo buvugana n’Ubufaransa, igihugu cyahoze gikoloniza Niger kugeza taliki 18, Ukuboza, 2023.

Uyu mubano mubi hagati ya Paris na Niamey watangiye kuvuka ubwo abasirikare bikoraga bagafunga uwo bari bashinzwe kurinda, ari we Perezida Mohamed Bazoum.

Hari taliki 26, Nyakanga, 2023.

- Advertisement -

Ambasaderi w’Ubufaransa wahawe integuza yo kuba yavuye ku butaka bwa Niger ni uwitwa Sylvain Itté.

Sylvain Itte

Icyakora ubutegetsi bw’igihugu cye buvuga ko ibyo ari ukumukanga kubera ko butemera ko abayobora Niger ari bo bemewe n’amategeko.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubufaransa yagize ati:“ Abahiritse ubutegetsi sibo bafite ubushobozi bwo kwirukana umuntu twohereje mu gihugu cy’inshuti kandi gifite umuyobozi wemewe n’amategeko.”

Ibi kandi biravugwa mu gihe hakiri imyiteguro y’intambara izatangizwa kuri Niger hagamijwe kwirukana ku butegetsi abasirikare bahiritse Perezida Bazoum.

Ikindi ni uko Ubufaransa busanzwe bufite abasirikare 1500 bakorera muri Niger.

Bafashaga ingabo zayo guhangana n’abakora iterabwoba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version