Ambasaderi Wa Israel Yatangiye Asura Imishinga Y’Ubuhinzi

Einat Weiss uherutse kugirwa Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yasuye ikigo igihugu cye gifatanyamo n’u Rwanda mu guteza imbere ubuhinzi kiri ku Umurindi wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Itsinda ryaturutse muri iyi Ambasade n’iryo muri Minisiteri y’ubuhinzi baganiriye uko Yeruzalemu yakomeza gufasha Kigali mu kuzamura ubwiza n’ubwinshi bw’imbuto zirobanuye ku bihingwa runaka.

Ni ubushakashatsi bwibanda ku buhinzi bw’imbuto n’imboga hagamije kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa bikungahaye ku birinda indwara.

Israel ni kimwe mu bihugu byateye imbere mu buhinzi bukoresha amazi make ariko bugatanga umusaruro mwinshi.

Isanzwe ifasha kandi u Rwanda mu guteza imbere ubuhinzi bwuhira, bigakorwa mu ntego zo gukumira ibura ry’amazi mu mpeshyi.

Basuye ibi bikorwa biri
Amb Einat Weiss
Ubuhinzi bw’imbuto n’imboga
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version