Ubufatanye Bwa Canal + Rwanda Na Kaminuza Ya Kepler Mu Guteza Imbere Imyigire

Canal + Rwanda yatangije ubufatanye na Kaminuza ya Kepler mu rwego rwo gufasha abayigamo kumenya gukora ubushakashatsi ku bibazo abakiliya ba Canal + Rwanda bafite n’uburyo basanga byakemuka.

Umunyeshuri wari uhagarariye abatsinze bagize itsinda rya mbere witwa Olivier Mupenzi yavuze ko ikigo yigaho kubaha uburyo bwo gukora ubushakashatsi bityo ko aribyo byatumye na Canal + Rwanda bakorana muri ubwo buryo.

Umunyeshuri wari uhagarariye abatsinze bagize itsinda rya mbere witwa Olivier Mupenzi

Avuga ko umushinga yakoranye na bagenzi be wari uwo kujya kureba ibibazo abatunze dekoderi za Canal + bahuye nazo byatumye bamara igihe kirekire badafata ifatabuguzi rishya.

Na bagenzi be, Mupenzi yabwiye abagize akanama nkemurampaka uko basanze icyo kibazo cyakemuka kandi umuti batanze wemewe ubagira aba mbere.

- Kwmamaza -

Asanzwe atuye i Kiziba mu Karere ka Karongi.

Aurore Uwizeye Mugiraneza ushinzwe kumenya uko abakiliya bakira serivisi za Canal +Rwanda avuga ko batangiye gukorana na Kaminuza ya Kepler bagamije kubafasha gutangira gutekereza uko umuntu yakwiga umushinga ashingiye ku kibazo runaka yakuye mu bushakashatsi yakoze.

Aurore Uwizeye Mugiraneza ushinzwe kumenya uko abakiliya bakira serivisi za Canal +Rwanda

Uwizeye Mugiraneza avuga ko bariya banyeshuri bahawe ingingo zo gukoraho ubushakashatsi bakazana ibyo basanze byavamo ibisubizo.

Ati: “ Ibisubizo bakuye muri ubu bushakashatsi tuzabishyira mu bikorwa kandi nibikora mu Rwanda tuzabishyira no mu bindi bihugu Canal + ikoreramo muri Afurika.”

Umukozi ushinzwe imari n’ubukungu muri Canal witwa Hermann Malan yavuze ko iyi sosiyete igiye kubyaza umusaruro ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwena bariya banyeshuri.

Umukozi ushinzwe imari n’ubukungu muri Canal witwa Hermann Malan

Ati: ” Dutangira uyu mushinga na Kepler kwari ukugira ngo ibisubizo bakura mu bushakashatsi bwabo buzadufashe guhita dushyira mu bikorwa ibyo bakuyemo atari mu Rwanda gusa ahubwo no hirya no hino muri Afurika.”

Uyu mushinga wa Canal + Rwanda ifatanyije na Kaminuza ya Kepler uzakomeza no mu zindi nzego impande zombi zizemeranyaho.

Abana bahembwe ni abari bagize amatsinda abiri ya mbere yatsinze.

Bahawe impamyabumemyi z’uko bazi gukora ibyo barekanye, bahabwa amezi atandatu bareba amashene yose ya Canal +Rwanda k’ubuntu  kandi bemerewe no kuzajya kwimenyereza umwuga muri Canal.

Stephanie Gasana ushinzwe abakozi muri Kaminuza ya Kepler yabwiye itangazamakuru ko imikoranire y’ikigo yari ahagarariye na Canal +Rwanda ari ingirakamaro ku banyeshuri kuko yatumye bakarishya ubwenge, bagakora imishinga.

Stephanie Gasana ushinzwe abakozi muri Kepler

Ni amasezerano basinye muri Nzeri, 2022 agamije ko buri ruhande ruyungukiramo.

Ati: “Kepler itanga abanyeshuri, Canal +Rwanda ikabakoresha nabo bakunguka ubumenyi n’uburanaribonye.”

Stephanie Gasana avuga ko abanyeshuri biga muri iriya Kaminuza bazwiho kuba abahanga ariko ko no gukorana n’abandi nabyo bibazamurira ubumenyi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version