Min Bizimana Yatangaje Ko Ibibera Muri DRC Bibangamira Ubumwe Bw’Abanyarwanda

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène  yabwiye abitabiriye umunsi wa kabiri w’Inama y’igihugu y’Umushyikirano ko urwango rwigishwa Abanyekongo rubangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda.

Bizimana avuga ko  mu gihe u Rwanda rugeze kure ruhashya ingengabitekerezo ya Jenoside, Abanyarwanda babanye mu mahoro, kuba hari ahandi mu karere ruherereyemo hagaragara imvugo y’urwango, bikoma imbere iyo ntambwe.

Ikibazo kirushaho kubyongerera uburemere ni uko urwo rwango ndetse n’ubwicanyi bikorerwa abaturage bavuga Ikinyarwanda bo muri DRC bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ababiba urwo rwango, bavuga ko M23 ikomoka i Rwanda kandi ko ari rwo rwayohereje ngo isahure umutungo wa kiriya gihugu.

- Advertisement -

Bituma ababyumvise bagirira u Rwanda n’Abanyarwanda urwango kandi bakabikora batabanje gusuzuma amakuru yose ngo barebe niba nta makuru arimo afutamye.

Dr Jean Damascène Bizimana avuga ko hari abantu banga u Rwanda bahera ku cyo bita Balkanization na Empire Hima-Tutsi bakabeshya ko Abahima n’Abatutsi bafite umugambi wo kwigarurira u Rwanda, Uganda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ngo imvugo ‘Wanyarwanda warudiye kwawo’ na ‘Watusi warudiye kwabo’ zigamije kuyobya zerekana ko abatoterezwa muri kiriya gihugu ari Abanyarwanda.

Muri kiriya gihugu kandi ngo hari n’imvugo ya “Nyoka asikuume” bakoresha bagereranya Umunyecongo w’Umututsi nk’inzoka.

Inyito y’inzoka iri mu zakoreshejwe mu  Rwanda mbere ndetse no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Mu Karere u Rwanda ruherereyemo kandi hari imvugo yitwa ‘ubwenge’.

Ubwo bwenge baba bashaka kuvuga si bwa bundi bw’umwana utagita umutsima, ahubwo ngo ni imvugo abaturage ba DRC banga u Rwanda n’abavuga Ikinyarwanda bakoresha bavuga ko Abanyarwanda ari indyarya.

Dr Bizimana avuga ko abayikoresha “bemeza ko Abanyarwanda ari indyarya.”

Minisitiri Bizimana ati :“Ingengabitekerezo y’urwango iri muri Kongo, ni kimwe n’iyari mu Rwanda mu 1992- 1994, hategurwa Jenoside yakorewe Abatutsi, bikaba bikwiye kuduhwitura mu kurengera ukuri kw’igihugu cyacu.”

Asanga ubufatanye bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo na FDLR kandi DRC ntiyamaganwe, ari ikibazo kibangamiye ubumwe bw’abaturage b’Akarere n’umudendezo wabo.

Minisitiri Dr Bizimana yibukije Abanyarwanda ko badakwiriye kurebera abasebya igihugu n’ubuyobozi bwacyo.

Ngo  bakwiriye guhangana n’ibinyoma bishyigikirwa na bamwe mu banyamahanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version