Bola Tinubu ‘Yatorewe’ Kuyobora Nigeria

Amajwi amaze kubarurwa mu Ntara nyinshi za Nigeria aremeza ko Bola Ahmed Tinubu ari we watorewe kuyobora Nigeria.

Ibitangazamakuru mpuzamahanga birimo The New York Times na RFI  bivuga ko akurikiwe na Atiku Abubakar na Peter Obi.

Hari amakuru aturuka mu mijyi minini ya Nigeria avuga ko urubyiruko rwatangiye kwigaragambya ruvuga ko Atiku Abubakar yibwe amajwi.

N’ubwo ari uko ibintu bihagaze kugeza ubu, ibyavuye mu matora mu buryo budasubirwaho ntibiratangazwa na Komisiyo y’igihugu y’amatora.

- Advertisement -

Bola Ahmed Tinubu asanzwe aba mu ishyaka riri ku butegetsi akaba n’umwe mu bakire b’abanya Politiki bakomeye muri Nigeria.

Ku rukuta rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru wa Nigeria, Perezida Buhari yasabye abaturage kwirinda imvururu, abibutsa ko Nigeria ari cyo gihugu cyababyaye bose, ko bagomba kubana bunze ubumzwe kandi bafatanyije kucyubaka.

Uzatangazwa ko ari we watsinze amatora ya Perezida wa Nigeria mu buryo ‘budasubirwaho’, azarahira muri Gicurasi, 2023.

Muhammadu Buhari yasabye umuturage cyangwa itsinda runaka ryazumva ko ritanyuzwe n’ibyavuye mu matora, kuzagana inkiko zibifitiye ububasha akabiregera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version