Amasezerano ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwasinyanye n’ubwa Polisi ya Uganda arimo ko izo nzego zigomba kurushaho gukorana.
Yashyizweho umukono muri Kanama 2025, akazibanda mu guhangana n’imitere mishya y’ibihungabanya umutekano bigaragara mu isi y’ubu bitimo iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, gutunda no kwirakwizwa ibiyobyabwenge, ibyaha by’ikoranabuhanga, ibimunga ubukungu bw’ibihugu n’ibindi byaha byambukiranya imipaka.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye na mugenzi we wa Uganda, IGP Abbas Byakagaba n’itsinda ayoboye nibo baraye bayasinyiye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Mbere y’isinywa, habanje ibiganiro byibanze ku kurushaho gushimangira umubano n’ubucuti hagati y’inzego zombi no gukomeza ubufatanye mu nyungu z’ibihugu byombi.
IGP Namuhoranye yavuze ko inzego z’umutekano z’ibihugu byombi zifitanye amateka y’ubufatanye kandi ko uruzinduko Polisi ya Uganda yagiriye mu Rwanda ari ikimenyetso gikomeye cy’ubushake bwo kwagura uwo mubano.

Ati “Ni amasezerano mu gushyira mu bikorwa ibyemezo n’umushinga byacu gusa bizatuma duha icyizere abaturage bacu ko umutekano wabo urinzwe kandi hakenewe ko tubivana mu magambo bigashyirwa mu bikorwa.”
Avuga ko ubuyobozi bw’ibihugu byombi busanzwe butanga umurongo w’icyerekezo cy’imikoranire hagamijwe umutekano n’ituze rusange by’abaturage.
Yemeza ko ubushobozi bw’inzego zombi mu gukumira no gukemura ibibazo bitandukanye mu karere bizaguka bikava mu gusangira amakuru ku gihe, guhuza ibikorwa no mu bufatanye bukomeye, bikagukira no mu gushyigikiraho uburyo bworohereza ibikorwa bihuriweho, umutekano w’imipaka no guteza imbere ubushobozi.
Umuyobozi wa Polisi ya Uganda IGP Byakagaba yavuze ko aya ari amahirwe aziye igihe kandi ko ari amwe mu bigize imbaraga z’inzego zombi zikomeje mu guharanira ko umutekano w’abaturage ushyirwa ku isonga.
Byakagaba avuga n’ubundi nta rwego rwakora rwonyine mu kubungabunga umutekano, rudakoranye n’izo ruturanye nazo.

Ati “Nta rwego rushobora gukemura ibibazo by’umutekano rwonyine bitewe n’uko ibyaha birimo iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, magendu n’ibindi byaha ndengamipaka bitita ku mipaka”
Yashimiye Guverinoma ya Repubulika ya Uganda n’iya Repubulika y’u Rwanda mu kugaragaza ubushake mu gushimangira umubano w’ibihugu byombi n’ubufatanye mu bijyanye n’amahoro, umutekano n’ituze rusange by’akarere.
Amasezerano y’Ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda (RNP) na Polisi ya Uganda (UPF) yashyizweho umukono, ku wa 22 Kanama 2025, akaba agaragaza umuhate uhuriweho hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Uganda wo guteza imbere umutekano w’Akarere, kurinda ituze rusange no guhangana n’impinduka z’imiterere y’ibyaha byambukiranya imipaka.
Atanga umurongo w’ubufatanye mu ngeri zitandukanye zirimo gutahura, gukumira no gukurikirana ibyaha, guhanahana amakuru ku byaha, kubaka ubushobozi, guteza imbere ubunyamwuga no guhuza gahunda z’amahugurwa.
Azafasha kandi mu guhangana n’ibihungabanya umutekano nk’iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, itunda n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, ibyaha byifashisha ikoranabuhanga, ibyaha bimunga ubukungu bw’ibihugu n’ibindi byaha byambukiranya imipaka.
Ni amasezerano azashyirwa mu bikorwa mu myaka itatu, akazarangwa n’ibikorwa byihariye bizagerwaho binyuze mu ngendoshuri, guhuza gahunda z’amahugurwa n’imikorere igezweho mu gucunga umutekano, ubufatanye mu kugenza ibyaha no guhana amakuru, kohererezanya abarimu bafite ubunararibonye n’ibindi bitandukanye.

