Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubufatanye Bw’U Rwanda Na Qatar Ku Isoko Ry’Imari
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Ubufatanye Bw’U Rwanda Na Qatar Ku Isoko Ry’Imari

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 September 2021 7:44 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubufatanye bw’u Rwanda na Qatar bukomeje gufata intera ishimishije. Ibihugu byombi byagiranye amasezerano y’ubufatanye ku isoko ry’imari binyuze mu mikoranire y’ibigo by’imari bya  Qatar Financial Centre (QFC) na Rwanda Finance Limited (RFL).

Ibi bigo byombi biherutse gusinyana amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere ibikorwa by’ishoramari ku isoko ry’imari hagati y’ikigo cya Qatar kitwa QFC na Kigali International Financial Centre (KIFC).

Iki kigo cy’u Rwanda cyemejwe na Guverinoma y’u Rwanda kugira ngo gifashe u Rwanda kuba ihuriro nyafurika ry’ubucuruzi mu rwego rw’imari.

The New Times ivuga ko amasezerano y’imikoranire hagati y’ibigo byombi yashyizweho umukono na Yousuf Mohamed Al-Jaida, ku ruhande rwa QFC, na Nick Barigye ku ruhande rwa  RFL , akaba yarasinyiwe i Doha tariki 09, Nzeri, 2021.

Akubiyemo ubufatanye hagati y’ibice byombi harimo kubakirana ubushobozi binyuze mu mahugurwa no gukomeza gukurikirana iterambere ry’isoko ry’imari ku nyungu z’impande zombi.

Azafasha kandi mu kubaka umuryango w’abantu bajya kuri iri soko, bakarikunda kandi bakarikundisha n’abandi.

U Rwanda ni igihugu kitarakaza cyane mu by’ isoko ry’imari  ariko gifite intego igaragara yo kurizamura rigatera imbere mu karere ruherereyemo n’ahandi muri Afurika.

Nick Barigye avuga ko ariya masezerano azafasha u Rwanda guteza imbere ikigo cyarwo  cy’imari  kikaba ‘bandebereho’ muri Afurika.

Ku rundi ruhande, Mohamed Al-Jaida uyobora QFC we yemeza ko igihugu cye kizakomeza gukorana n’u Rwanda kugira ngo rutere imbere mu byerekeye isoko ry’imari.

Kuri we, ubufatanye ni ngombwa ku bihugu byombi.

Ubu bufatanye avuga, buri no mu zindi nzego harimo no gutwara abantu n’ibintu mu ndege.

TAGGED:featuredImariImigabaneIsokoQatarRwandaUbufatanye
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutse Kuri 20.6% Mu Gihembwe Cya Kabiri
Next Article Bafatiwe Ku Mupaka Bafite Ibyangombwa Bihimbano By’Uko Bipimishije COVID
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?