Ubufatanye Bw’U Rwanda Na Qatar Ku Isoko Ry’Imari

Ubufatanye bw’u Rwanda na Qatar bukomeje gufata intera ishimishije. Ibihugu byombi byagiranye amasezerano y’ubufatanye ku isoko ry’imari binyuze mu mikoranire y’ibigo by’imari bya  Qatar Financial Centre (QFC) na Rwanda Finance Limited (RFL).

Ibi bigo byombi biherutse gusinyana amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere ibikorwa by’ishoramari ku isoko ry’imari hagati y’ikigo cya Qatar kitwa QFC na Kigali International Financial Centre (KIFC).

Iki kigo cy’u Rwanda cyemejwe na Guverinoma y’u Rwanda kugira ngo gifashe u Rwanda kuba ihuriro nyafurika ry’ubucuruzi mu rwego rw’imari.

The New Times ivuga ko amasezerano y’imikoranire hagati y’ibigo byombi yashyizweho umukono na Yousuf Mohamed Al-Jaida, ku ruhande rwa QFC, na Nick Barigye ku ruhande rwa  RFL , akaba yarasinyiwe i Doha tariki 09, Nzeri, 2021.

- Advertisement -

Akubiyemo ubufatanye hagati y’ibice byombi harimo kubakirana ubushobozi binyuze mu mahugurwa no gukomeza gukurikirana iterambere ry’isoko ry’imari ku nyungu z’impande zombi.

Azafasha kandi mu kubaka umuryango w’abantu bajya kuri iri soko, bakarikunda kandi bakarikundisha n’abandi.

U Rwanda ni igihugu kitarakaza cyane mu by’ isoko ry’imari  ariko gifite intego igaragara yo kurizamura rigatera imbere mu karere ruherereyemo n’ahandi muri Afurika.

Nick Barigye avuga ko ariya masezerano azafasha u Rwanda guteza imbere ikigo cyarwo  cy’imari  kikaba ‘bandebereho’ muri Afurika.

Ku rundi ruhande, Mohamed Al-Jaida uyobora QFC we yemeza ko igihugu cye kizakomeza gukorana n’u Rwanda kugira ngo rutere imbere mu byerekeye isoko ry’imari.

Kuri we, ubufatanye ni ngombwa ku bihugu byombi.

Ubu bufatanye avuga, buri no mu zindi nzego harimo no gutwara abantu n’ibintu mu ndege.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version