Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubufatanye Mu Bukungu Bw’URwanda Na Zimbabwe Bwongerewemo Imbaraga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Ubufatanye Mu Bukungu Bw’URwanda Na Zimbabwe Bwongerewemo Imbaraga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 September 2021 7:07 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ibihugu byombi( u Rwanda na Zimbabwe) byaraye bisinye amasezerano yo kongera imbaraga mu buhahirane hagamijwe inyungu z’ibihugu byombi. Azibanda ku iterambere mu Ikoranabuhanga mu bucuruzi, ikoranabuhanga muri serivisi z’imiyoborere n’ibindi.

Ariya masezerano  yasinywe hagati y’inzego z’abikorera ku giti cyabo ni ukuvuga Rwanda Private Sector Federation na Confederation of Zimbabwe Industries.

Izindi nzego azagirira akamaro ni ubuhinzi, ubworozi, kwita ku bidukikije, ubukerarugengo n’ubucuruzi.

Umuyobozi mukuru wungurije w’Urwego rw’igihugu rw’iterambere Zeph Niyonkuru, yavuze ko ikigamijwe ari ugukomeza ubufatanye busanzwe mu bucuruzi hagamijwe iterambere rirambye kandi rwungukira buri ruhande.

Avuga ko intego ya Leta y’u Rwanda ari uko abikorera ku giti cyabo bagira uruhare rutaziguye kandi rusesuye mu iterambere ry’ubukungu bwarwo, Leta ikaza yunganira.

Ati: “ Twemera tudashidikanya ko intego zacu mu iterambere zizagerwaho binyuze mu bwitabire bugari bw’abikorera ku giti cyabo.”

Kuba u Rwanda na Zimbabwe ari ibihugu bihuriye mu bufatanye mu by’ubukungu, ngo ni akarusho kazatuma buri gihugu cyungukira ku kindi kandi bikazatuma hakurwaho imbogamizi mu biciro byashyirwagaho na buri ruhande.

 Ibyo u Rwanda rwohereza muri Afurika byiyongereyeho 50% mu myaka itanu ishize, biva kuri miliyoni 108$ mu mwaka wa 2015 bigera kuri Miliyoni 160$ mu mwaka wa 2019.

Icyakora aya mafaranga yaragabanutse mu mwaka wa 2020 kubera COVID-19 yasubije ibintu hafi ya byose inyuma.

Zeph Niyonkuru yavuze ko mu mwaka ibiri ishie, Zimbabwe yoherereje u Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka Miliyoni 15.9 mu gihe u Rwanda rwahereje yo ibifite agaciro ka 113.607$.

Kuri we, ibyo u Rwanda rwoherereje Zimbabwe bishobora kuziyongera binyuze mu mikoranire mishya hagai y’ibihugu byombi.

Iyi mikoranire yaraye iminjiriwemo agafu kuko Zimbabwe yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda.

Umuyobozi  w’Urwego rw’igihugu rw’iterambere rwa Zimbabwe rwitwa ZimTrade witwa Allan Majuru yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu icumi igihugu cye gikorana nabyo ubucuruzi.

Intumwa za Zimbabwe zakiriwe na Perezida Kagame
TAGGED:featuredNiyonkuruRwandaUbucuruziUrwegoZimbabwe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abapolisi b’u Rwanda Bari Mu Butumwa Muri Sudan y’Epfo Bambitswe Imidali
Next Article RwandAir Yatangije Ingendo Zijya i Lubumbashi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukerarugendoUbukungu

Kinigi: Abaturiye Ahazagurirwa Pariki Bahawe Uburyo Bwo Kwihaza Mu Biribwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC Ntishaka Ubuhuza Bwa Thabo Mbeki 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Haganiwe Uko UNHCR Yakomeza Imikoranire N’ u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbukungu

Angola Igiye Kujya Itunganya Diyama Yose Icukura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?