Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubufatanye Ni Rimwe Mu Mabanga Agejeje u Rwanda Ku Iterambere- ACP Rutikanga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'Abaturage

Ubufatanye Ni Rimwe Mu Mabanga Agejeje u Rwanda Ku Iterambere- ACP Rutikanga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 March 2024 7:26 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Assistant Commissioner of Police ( ACP) Boniface Rutikanga
SHARE

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police( ACP) Boniface Rutikanga avuga ko ibikorwa Polisi n’ingabo z’u Rwanda bafatanyemo abaturage  biri mu bituma ubukungu bw’u Rwanda buzamuka.

Rutikanga avuze ibi mbere y’amasaha make ngo hirya no hino mu Rwanda hatangizwe ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi na RDF mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Ibyo ni ukubaka ibiraro, inzu z’abatishoboye, amarerero n’ibindi bikorwaremezo by’inyungu rusange.

Yagize ati: “ Mu myaka 30 hanmaze gukorwa ibintu byinshi. Polisi n’ingabo dukorera abaturage kandi ibibazo duhangana nabyo ni ibireba abaturage. Kubegera rero tukarebera hamwe uko twafatanya gutekemura ibyo bibazo ni ingenzi kuko ubufatanye ni umwe mu misingi ituma ibibazo bikemuka”.

Avuga ko abapolisi n’abasirikare nabo ari abaturage b’u Rwanda, bagatandukanira n’abandi ku nshingano za buri wese n’urwego akorera.

ACP Boniface Rutikanga avuga ko mu mikoranire n’abaturage, ikintu gikomeye ari ukwegerana bakaganira kugira ngo barebere hamwe uko bafatanya mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage.

Ibikorwa biri bukorwe kuri uyu wa Gatanu taliki 01, Werurwe, 2024 ni ibyo gutangiza ibizakorwa mu mezi atatu ari imbere abanziriza umunsi wo kwibohora uzaba wizihiza iminsi 30 ishize u Rwanda rubohowe.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye arajya gutangiriza uku kwezi mu Karere ka Burera mu gihe Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Mubarakh Muganga ari bujye kugutangiriza mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma.

TAGGED:AbaturageBurerafeaturedIngaboNamuhoranyeNgomaPolisiRutikanga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RGB Yahaye Sosiyete Sivile Umuburo
Next Article Uko Premier Bet Yateje Imbere Abaturage
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abaturage 354 Bagiye Guhabwa Amazi Meza

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

You Might Also Like

IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?