Ubuhamya Bwa Kagame Ku Bufaransa Muri Jenoside n’Uburyo Yafungiwe i Paris

Perezida Paul Kagame ni umwe mu batanze ubuhamya bwifashishijwe muri raporo u Rwanda ruheruka gushyira ahabona ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yakozwe n’ikigo Levy Firestone Muse LLP.

Igaragaza uburyo mbere ya Jenoside, Perezida François Mitterrand yari inshuti ikomeye ya Perezida Juvenal Habyarimana.

Urugero nko mu ruzinduko yagiriye i Paris muri Mata 1990, Mitterrand yamwemereye inkunga ya miliyoni $25.5 zo gutangira televiziyo y’igihugu, amuha n’impano y’indege Falcon 50, yari ifite agaciro ka miliyoni $10.

Intangiriro z’urugamba rwo kubohora u Rwanda

- Advertisement -

Raporo igaragaza uburyo Abanyarwanda bari barambiwe ubuhunzi bishyize hamwe, ku wa 1 Ukwakira 1990 ingabo za RPA zinjira mu Rwanda ziyobowen’abasirikare barwanye intambara yagejeje Museveni ku butegetsi mu 1986.

Mbere y’urugamba, Museveni yamenye ko hari umugambi w’abasirikare b’Abanyarwanda bashakaga gutaha, abatatanya abohereza mu masomo hirya no hino.

Kagame wari umuyobozi wungirije ushinzwe ubutasi mu ngabo za Uganda, yoherejwe muri United States Army Command and General Staff College, muri Kansas. Niho yari ku wa 1 Ukwakira, ahava Fred Gisa Rwigema wari uyoboye ingabo amaze kuraswa.

Kagame yavuze ko ubwo Museveni yamenyaga ko Abanyarwanda batashye yakanguye Habyarimana bari kumwe i New York muri Hilton Ho imwe, amuburira ko “hashobora kuba ikibazo.”

Kagame yavuze ko Museveni yamurakariye cyane kubera ko igitero cyagabwe atabizi, ngo “none arimo kurebwa nabi n’amahanga.”

Yavuze ko yamusabye imbabazi ariko amubwira ko bakeneye ubufasha bwe. Ngo yageze imbere ye inshuro nyinshi hagati ya 1990 na 1994, kenshi akamuhakanira amubwira ko bamuteje ibibazo.

Ati “Nemeraga ibitutsi byose nkamubwira nti urakoze. Ariko se wadufasha; dukeneye iki na kiriya.”

Uganda ngo yabemereye ibikoresho bimwe, ibemerera gukoresha ubutaka bwayo mu myiteguro no kugezwaho ibiribwa n’ibindi bikenewe.

Kagame ati “Ariko ku bijyanye no kurwana, twarwanye urugamba rwacu.”

Kagame yarangaje imbere urugamba rwo kubohora igihugu

U Bufaransa bwashyigikiye ‘ubwoko’

Ubwo FPR yagabaga igitero mu Ruhengeri muri Mutarama 1991, Admiral Lanxade yavuze ko ingabo zabo zari mu Rwanda zagombaga gutabara Abafaransa bahari, zikarekera Abanyarwanda “kwirukana inyeshyamba zabo”.

Mitterrand ariko yavuze ko batashyira umupaka ku bikorwa byabo kuko bari hafi guhangana n’abavuga Icyongereza.

Icyo gihe ngo yanavuze ko bagomba kubwira Museveni ko bidasanzwe “kuba Abatutsi ba nyamuke bashaka gutegeka ba nyamwinshi (Abahutu).”

Ku bwa Mitterrand ngo u Rwanda cyari igihugu cy’Abahutu, bityo ko RPF yafatwaga nk’igizwe n’Abatutsi idashobora kuyobora igihugu nk’uko raporo ibigaragaza.

Mu buhamya bwatanzwe na Richard Sezibera winjiye muri RPA ari umuganga, avuga ko harimo n’abatari bazi ubwoko bwabo.

Ati “RPA yari ifite abantu batari bazi niba ari Abatutsi, Abahutu cyangwa Abatwa. Byari bigoye kumvikanisha uburyo gahunda ya politiki yashingira ku bwoko. Icyo aba bari bahuriyeho ni uko bari Abanyarwanda.”

Perezida Kagame ajya mu Bufaransa, agafungwa

Umudipolomate w’umufaransa Paul Dijoud wayoboye imishyikirano ya RPF na Guverinoma ya Habyarimana mu 1991, yavugaga ko icyo u Bufaransa bushaka ari ukugarura amahoro ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.

Nyamara mu buryo bwo gutesha umutwe RPF, nyuma y’inama yabaye muri Kanama 1991, Kagame wari uyoboye ingabo za RPF yatumiwe na Dijoud mu Bufaransa.

Uwo mufaransa ngo yashakaga kumwereka ko ibikorwa byabo mu Rwanda nta we bihengamiyeho, ko u Bufaransa ari inshuti y’abanyarwanda bose, harimo na RPF.

Dijoud yaje kwandika ko Kagame yishimiye uwo mwanya wo kugaragaza “urundi ruhande ku bibazo byari mu Rwanda.”

Nyamara Kagame ubwo butumire yabubonye ukundi nk’uko bigaragara muri raporo.

Ati “[Dijoud] yikije ku kuvuga ko twahagarika kurwana. Nafashe umwanya musobanurira ko hari impamvu imirwano irimo kuba, tugomba kubonera igisubizo… cyari ikiganiro gikomeye ariko mbere y’uko turangiza inama, yaje kurakara.”

“Mu bisubizo natangaga, yaje kumfata nk’umwirasi, umuntu utarimo guha agaciro ibyo yamperaga amabwiriza ngo nkore.”

Dijoud ngo yaje kwivumbura aramubwira ati “Twumva ko muri indwanyi nziza, numva ko muzagenda mukagera i Kigali, ariko nimunahagera, ntabwo muzahasanga abantu banyu.”

Imvugo ya Dijoud yafashwe nk’aho u Bufaransa bwemeraga ibikorwa by’ubutegetsi bya Habyarimana, byo kwica Abatutsi igihe FPR yabaga yateye.

Mu gitondo cy’urwo ruzinduko ngo abapolisi bambaye imyenda y’akazi bazengurutse Kagame n’itsinda bari kumwe muri Hilton Hotel, hafi ya Tour Eiffel.

Kagame ati “Bantunze imbunda basakuza bati haguruka! Haguruka! “

Yasobanuye ko bari i Paris ku butumire, ariko abo bapolisi babashinja ko ari “umutwe w’iterabwoba,” bafata Kagame na Emmanuel Ndahiro babafungira muri kasho y’urwego rushinzwe iperereza mu gihugu, Direction de la Surveillance du Territoire (DST).

Dijoud yaje kuvuga ko intumwa za RPF zafatanywe amavalisi yuzuyemo amafaranga, bitabanje kumenyesha minisiteri y’ububanyi n’amahanga.

Polisi yafunze intumwa za RPF kugeza saa mbili z’umugoroba, barekurwa nta kindi gisobanuro gitanzwe cyangwa ngo habeho kwiregura ku byabaye.

Yaba Dijoud cyangwa Jean-Christophe Mitterrand wari ushinzwe Afurika, nta wigeze aganira na Kagame ku byabaye.

Ubwo yabazwaga n’ikinyamakuru Le Figaro niba abari babatumiye batari bamenyeshwejwe, Kagame yasubije ko “bari babimenyeshejwe.”

U Bufaransa bwakomeje kurwana kuri Habyarimana

Ubwo ibintu byari bikomeje kumera nabi mu gihugu, Abafaransa bamenyesheje Mitterrand ko bigaragara ko RPF yiteguye gutera igana i Kigali mu gihe cya vuba.

Kagame we yavugaga ko nta gahunda ihari, ndetse ko itsinda ryari mu biganiro by’amahoro i Arusha ryabifataga nk’ibintu bikomeye.

Ubwo indege ya Habyarimana yari imaze guhanurwa, Kagame ngo yahise atangaza ko guhagarika imirwano bitari buhagarike Jenoside.

Ku wa 20 Kamena yabwiye ikinyamakuru Libération ati “U Bufaransa ni cyo gihugu kitari mu mwanya wo kugira icyo gikora, harebwe ku ruhare rukomeye bwahaye ubutegetsi bwariho.”

Yakomeje ati “Ni inshingano zacu gutabara abantu bacu.”

Nyuma yo gufata Kigali, FPR yahise ishyiraho guverinoma y’ubumwe, Pasiteri Bizimungu aba perezida, Kagame aba visi Perezida, Minisitiri w’Intebe aba Twagiramungu Faustin, Alexis Kanyarengwe aba Minisitiri w’Intebe wungirije.

Perezida Kagame ari kumwe Pasiteri Bizimungu ku wa 19 Nyakanga 1994 (ALEXANDER JOE/AFP/Getty Images)

Icyo gihe u Bufaransa bwahise bufata igice cy’iburengerazuba bw’u Rwanda, haremwa icyiswe Zone Turqouise. Byaje kurangira kibaye urwaho rwatumye abasirikare batsinzwe bahungira muri Zaire, bajyana n’imbunda zabo.

Guverinoma yari iyobowe na Bizimungu yakomeje gushinja u Bufaransa kutemerera abayobozi kwinjira mu gice bwagenzuraga, ngo bushishikarize abaturage gusubira mu byabo.

Ku wa 2 Kanama yabwiye abanyamakuru ati “Kugeza ku wa 22 Kanama nibaba bataremerera abayobozi bacu kwinjiramo, u Bufaransa buzaba bwavogereye ubusugire bwacu. Niba kubwisubiza bisaba kurwana, bizaba ngombwa ko tujya mu ntambara.”

Raporo ivuga ko icyo gihe ubuyobozi bushya bwafataga ko u Bufaransa bumaze imyaka ine bubangamira imbaraga za RPF zo kunga ubumwe bw’igihugu.

U Bufaransa mu kuyobya uburari

Imyitwarire y’u Bufaransa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yakomeje kuzambya umubano w’impande zombi, binyuze mu gushaka guhishira uruhare rwabwo.

Haje amaperereza y’umucamanza w’Umufaransa, Jean Louis Bruguière mu 2006, waje kuvuga ko abayobozi ba RPF aribo bahanuye indege yari itwaye Habyarimana.

Raporo ivuga ko iteshwa agaciro ry’ibirego bya Bruguière ritabashije gusibanganya icyasha byari bimaze gutera.

Iti “Kugeza mu 2006, imyaka 14 mbere y’uko iperereza rifungwa kubera kubura ibimenyetso, yari imaze kugaragaza FPR nk’ababikoze, inagerageza kumvikanisha impamvu ubuyobozi bwa Mitterrand hagati ya 1990 na 1994 bwakoreshaga ingabo zabwo mu kubuza FPR gufata ubutegetsi i Kigali.”

Ni ibikorwa byakomeje guha urwaho abavuga ko habaye Jenoside ebyiri, bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri icyo gihe cyose u Bufaransa bwanahaye ubuhungiro abakekwaho uruhare muri Jenoside, ntibanakurikiranwa. Bakomeje kwidegembya barimo Agathe Kanziga Habyarimana, umugore w’uwari perezida.

Hamaze kuboneka icyizere mu mubano mushya w’u rwanda n’u Bufaransa
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version