Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abaturage ba Tchad

Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yafashe mu mugongo abaturage ba Tchad baherutse gupfusha  Perezida wabo, Idriss Deby Itno.

Uyu mugabo watangiye kuyobora Tchad muri 1990 yapfuye azize ibikomere by’amasasu yarashwe mu mpera z’Icyumweru gishize.

Bivugwa ko yarashwe yari yagiye gutera akanyabugabo abasirikare barwana n’inyeshyamba mu Majyaruguru ya Tchad.

Kuri Twitter Perezida Paul Kagame yanditse ati: “[Perezida Idriss Déby Itno ] … azibukirwa ku ruhare rwe rutagereranywa mu kurwanya iterabwoba, ubuhezanguni n’ibindi.”

- Advertisement -

Nta mubano wihariye u Rwanda  rufitanye na Tchad, ariko Perezida Idriss Deby Itno yari inshuti yihariye y’u Rwanda.

Deby yaherukaga mu Rwanda mu muhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame mu mwaka wa 2017.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version