Ubuhuza bwo mu nkiko bwagira akamaro mu kugaruza imari ya Leta

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda Bwana Harrison Mutabazi aherutse kuvuga ko Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo gutangiza icyo yise ‘UBUHUZA’ hagamijwe  kugabanya imanza zituma hari abatsindwa bagafungwa bikongera abantu muri gereza kandi zaruzuriranye.

Mutabazi yabibwiye UMUSEKE ubwo hategurwaga gutangizwa Icyumweru cyahariwe ubucamanza.

Kiriya cyumweru cyatangiye tariki 23 kigeza 27, Ugushyingo, 2020.

Mutabazi avuga ko  hagomba kurebwa icyakorwa ngo habeho ubuhuza hagati y’urega n’uregwa kugira ngo biyunge ikirego kitaratangira kuburanishwa mu mizi.

- Advertisement -

Umuvugizi w’Inkiko zo mu Rwanda Bwana Harrison Mutabazi avuga ko ubwunzi bwo mu nkiko bwo buzakorwa n’abacamanza hamwe n’abanditsi b’Inkiko.

Ubuhuza nk’ubu bwafasha mu kugaruza imari ya Leta…

Umwaka wa 2020 wavuzwemo byinshi , mu ngeri nyinshi harimo n’ibirebana n’ubutabera.

Rumwe mu manza zavuzwe cyane mu itangazamakuru ni urw’umunyemari w’uruganda SOPAV witwa Dieudonné Itegeri warezwe kurigisa Miliyari 2,4 Frw.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari abaturage yambuye kandi yari yarabashyize ku rutonde ko bishyuwe.

Umunyemari Itegeri Dieudonné ni nyiri Sosiyete yitwa SOPAV.

Aburana ahakana icyaha aregwa, akavuga ko nta nyandiko mpimbano yabayeho ahubwo ko ubushinjacyaha bumurega ari bwo bwahimbye inyandiko bugenderaho bumushinja.

Aregwa kurigisa Miliyari 2,4Frw, ubushinjacyaha bukavuga ko hari n’abaturage bari kuri Liste atishyuye.

Uyu mugabo avuga ko ziriya Liste atazizi.

Mu rubanza rwasomye tariki 02, Nzeri, 2020 Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwanzuye ko arekurwa agakurikiranwa ari hanze, akajya yitaba urukiko rimwe mu kwezi, ari ku wa Gatatu.

Yigeze gusaba MINIJUST kumuhuza na MINAGRI akishyura ibyo ashinjwa kunyereza…

Taarifa ifite ibaruwa yasinywe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Bwana Jean Claude Musabyimana asubiza indi Minisiteri akorera yari yarandikiwe na Minisiteri y’Ubutabera ibabaza niba bakwemera ubuhuza hagati ya MINAGRI na Itegeri Dieudonné.

Ibaruwa ya MINAGRI dufite yanditswe taliki 11, Ukuboza, 2020 ikaba yarasubizaga iyo yandikiwe na MINIJUST tariki 08, Ukuboza, 2020.

Ni ibaruwa No 2190/1130/LA yasubizaga ibaruwa No 1520/0825/CF/LSD.

Iyo baruwa igira iti: “

Dushingiye ku ibaruwa yavuzwe haruguru yo kuwa 08, Ukuboza, 2020  mwatwandikiye mudusaba kubamenyesha niba twemera inzira y’ubwumvikane yasabwe na Bwana Itegeri Dieudonné  mu kirego kiregera indishyi aburana na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo kugira ngo namwe muyimenyeshe urukiko;

Dushingiye ku kamaro k’ubwumvikane mu gukemura amakimbirane kubayagiranye kugira ngo  bagire ibyo bumvikanaho bitanyuze mu nkiko;

Turabamenyesha ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yemeye icyo cyifuzo kandi ibashimira ubufatanye mudahwema kuyigaragariza

Mugire amahoro.

Bwana Musabyimana yegeneye Kopi Nyakubahwa Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Géraldine  Mukeshimana.

Iyo usomye iyi baruwa ubona ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ibinyujije mu Munyamabanga uhoraho Bwana Jean Claude Musabyimana, yifuza ko abafite ibyo batumvikanaho nayo mu bifite aho bihuriye n’ubuhinzi yiteguye kuganira nabo bakaba batanga ibyo ibashinja binyuze mu bwunzi bwo mu nkiko.

 Ese ubuhuza bureba ababuranyi bose?

Me Canisius Karake arabyemeza! Uyu munyamategeko avuga kuba Minisiteri y’ubutabera yarashyizeho gahunda yise ubuhuza bivuze ko ireba abantu bose, ko ubuhuza butareba imanza zimwe ngo bwirengagize izindi.

Bityo rero, umucuruzi cyangwa undi wese waba akurikiranyweho kunyereza imari ya Leta ashobora kungwa nayo, akishyura ibyo imushinja kandi nawe yemera bityo umutungo wayo ukagaruzwa mu nyungu za rubanda.

Yabwiye Taarifa ko ubundi mu mahame y’ubucamanza, harimo irivuga ko umuntu akurikiranwa adafunzwe, gufungwa bikaba amaburakindi.

Yagize ati: “Iyo umuntu yemera ko afitiye Leta amafaranga akayishyura biyigirira akamaro kuko ibona ayo gukomeza imirimo yayo ifitiye akamaro abaturage ishinzwe.  Imbaraga za Leta ni amategeko ariko agamije kurengera abaturage bose. Iyo ibiganiro bibaye byiza ikinjiza amafaranga yayo ntacyo iba ihombye.”

Ku rundi ruhande, Me Karake avuga ko iyo umunyemari yishyuye amafaranga yari arimo Leta bidakuraho ko hari abantu bari bategereje ko bahabwa ubutabera kuko baba bavuga ko runaka yabahemukiye.

Icyo gihe n’ubwo habaho ubwo buhuza ariko ntibikuraho igihano.

Umucamanza wenyine niwe ufite uburenganzira ahabwa n’amategeko n’umutimanama we bwo kugabanyiriza igihano uwemeye ibyo aregwa kandi akishyura ibyo ashinjwa kunyereza.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version