Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ku musaruro mbumbe w’ubukungu bw’u Rwanda igaragaza ko wazamutse ku kigero cya 8.1% mu gihembwe cya gatatu cya 2024.
Mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka wazamutseho 9.8% naho mu gihembwe cya mbere cyawo uzamuka kuri 9.7%.
Muri iki gihembwe, umusaruro mbumbe wari miliyari 4,806 Frw, uvuye kuri 4,246 Frw mu gihembwe cya gatatu cya 2023.
Urwego rwa serivisi rwagize uruhare rungana na 49%, ubuhinzi bugira 24%, mu gihe urwego rw’inganda rwagize uruhare rungana na 20%, imisoro yinjijwe igira 7% ku musaruro mbumbe wose w’igihugu.
Muri rusange, impuzandengo z’ibihembwe bitatu bya mbere bya 2024 igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 9.2%.
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kivuga ko ubuhinzi bwiyongereyeho 4% , urwego rw’inganda rwiyongereyeho 8% naho serivisi ziyongereyeho 10%.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kivuga ko umusaruro w’ibyoherehwe mu mahanga wiyongereyeho 16% , aho umusaruro w’ikawa wiyongereyeho 16%.
Umusaruro w’inganda wihariye 8% kandi urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nawo wazamutseho 26%, umusaruro w’ibikorwa by’inganda wazamutseho 5%, amashanyarazi azamukaho 20%, ibikorwa by’ubwubatsi ni 5%.
Uw’ ibikorwa bya siporo wazamutseho 8% , amahoteli na Resitora wiyongereyeho 17%, urwego rw’imari rwiyongereyeho 15%, serivisi z’itumanaho wiyongereyeho ni 19%.