Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubukungu Bw’u Rwanda Burazamuka, Ibyo Umunyarwanda Arya Bikagabanuka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Ubukungu Bw’u Rwanda Burazamuka, Ibyo Umunyarwanda Arya Bikagabanuka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 March 2023 7:29 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Bisa n’aho bitumvikana ukuntu Minisiteri y’imari n’igenamigambi ifatanyije n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare batangaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse muri rusange ndetse n’ubuhinzi bukazamuka ariko ibihingwa ngandurarugo byo bikabanuka!

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yabwiye itangazamakuru ko imibare yerekana ko muri rusange umusaruro mbumbe w’u Rwanda mu mwaka wa 2022 wazamutse ku kigero cya 8.2%.

Ni ibyemezwa kandi na Youssuf Murangwa uyobora Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare.

Yavuze ko ubuhinzi bw’u Rwanda muri rusange bwazamutse ho 2%.

N’ubwo ari uko bimeze, ibihingwa ngandurarugo byo byagabanutseho 1%.

Mu yandi magambo, ubuhinzi bwazamuwe cyane n’uko ibihingwa ngengabukungu byo byazamutse kuri 4%.

Taarifa yabajije Minisitiri Dr. Uzziel Ndagijimana icyo bivuze ku muturage ubona ko ibiribwa byabuze ku isoko kuko n’ibiciro byabyo byazamutse.

Dr. Ndagijimana avuga ko imibare iba yabazwe mu rwego rw’ubuhinzi iba yakomatanyije ubuhinzi bwose ni ukuvuga iby’ibihingwa ngangurarugo n’ibihingwa ngengabukungu, bakareba umusaruro w’amashyamba, amafaranga ibihingwa byoherejwe hanze byinjije n’ibindi.

Avuga ko iyo ibihingwa ngengabukungu bikunzwe ku isoko mpuzamahanga bibyongerera umusaruro bigatuma bitumizwa ari byinshi ku isoko.

Ku rundi ruhande, Minisitiri Dr. Uzziel Ndagijimana avuga ko u Rwanda rufite gahunda y’igihe kirekire yo kubaka ubuhinzi bw’ibihingwa ngangurarugo byihanganira imihindagurikire y’ikirere.

Ati: “ Turi gushaka uburyo bwiza bwo kubaka ubuhinzi budahora buteze amazi ku mvura ahubwo tukuhira. Ni ibintu bisaba igihe n’amafaranga ariko niyo gahunda ya Leta y’u Rwanda mu gihe kirambye.”

Yussuf Murangwa uyobora Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare yatangaje ko mu mwaka wa 2022 ubuhinzi bwazamutseho 2%, urwego rw’inganda ruzamuka ku kigero cya 5%, urwego rwa serivisi ruzamuka ku kigero cya 12%.

Uru nirwo rwego ruhora ruza ku mwanya wa mbere mu mizamukire y’ubukungu bw’u Rwanda.

Muri rusange umusaruro mbumbe w’u Rwanda mu mwaka wa 2022 wazamutse ku kigero cya 8.2%.

Imibare ivuga ko mu mwaka wa 2021 umusaruro mbumbe wazamutse ku kigero cya 10,9%.

Uko imibare ihagaze
TAGGED:featuredMinisitiriNdagijimanaRwandaUbuhinzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibikubiye Mu Masezerano Hagati Ya FERWACY N’Ishyirahamwe Ry’Umukino W’Igare Ku Isi…
Next Article Nyanza: Inkuba Yakubise Umuturage Iramuhusha
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ofisiye Ba Israel Bategetswe Gukoresha Mu Kazi iPhones Gusa 

I Rulindo Ngo Bagira Isuku Nyinshi

Indonesia: Abahitanywe N’Imyuzure Bamaze Kugera Kuri 414

Tshisekedi Hari Ibyo Avuga Ko Atazasinyira i Washington

Uburayi: Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Baganiriye Ku Iterambere Ry’u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Ikipe Y’u Rwanda Ya Basketball Yakubiswe Incuro Ku Mukino Wa Mbere Ugana Ku Gikombe Cy’Isi

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

RDF Ikomeje Kubakira Ubushobozi Ingabo Za Centrafrique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'Abaturage

Nyamasheke: Bahangayikishijwe N’Uko Bateye Imyaka Ikuma Inzara Ikaba Ibugarije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Guverineri Kayitesi Asobanura Uko Abatuye Intara Ye Bava Mu Bukene

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Indonesia: Umutingito Wateye Tsunami Yishe Abantu 248

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?