Ubukungu Bw’u Rwanda Burazamuka, Ibyo Umunyarwanda Arya Bikagabanuka

Bisa n’aho bitumvikana ukuntu Minisiteri y’imari n’igenamigambi ifatanyije n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare batangaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse muri rusange ndetse n’ubuhinzi bukazamuka ariko ibihingwa ngandurarugo byo bikabanuka!

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yabwiye itangazamakuru ko imibare yerekana ko muri rusange umusaruro mbumbe w’u Rwanda mu mwaka wa 2022 wazamutse ku kigero cya 8.2%.

Ni ibyemezwa kandi na Youssuf Murangwa uyobora Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare.

Yavuze ko ubuhinzi bw’u Rwanda muri rusange bwazamutse ho 2%.

- Advertisement -

N’ubwo ari uko bimeze, ibihingwa ngandurarugo byo byagabanutseho 1%.

Mu yandi magambo, ubuhinzi bwazamuwe cyane n’uko ibihingwa ngengabukungu byo byazamutse kuri 4%.

Taarifa yabajije Minisitiri Dr. Uzziel Ndagijimana icyo bivuze ku muturage ubona ko ibiribwa byabuze ku isoko kuko n’ibiciro byabyo byazamutse.

Dr. Ndagijimana avuga ko imibare iba yabazwe mu rwego rw’ubuhinzi iba yakomatanyije ubuhinzi bwose ni ukuvuga iby’ibihingwa ngangurarugo n’ibihingwa ngengabukungu, bakareba umusaruro w’amashyamba, amafaranga ibihingwa byoherejwe hanze byinjije n’ibindi.

Avuga ko iyo ibihingwa ngengabukungu bikunzwe ku isoko mpuzamahanga bibyongerera umusaruro bigatuma bitumizwa ari byinshi ku isoko.

Ku rundi ruhande, Minisitiri Dr. Uzziel Ndagijimana avuga ko u Rwanda rufite gahunda y’igihe kirekire yo kubaka ubuhinzi bw’ibihingwa ngangurarugo byihanganira imihindagurikire y’ikirere.

Ati: “ Turi gushaka uburyo bwiza bwo kubaka ubuhinzi budahora buteze amazi ku mvura ahubwo tukuhira. Ni ibintu bisaba igihe n’amafaranga ariko niyo gahunda ya Leta y’u Rwanda mu gihe kirambye.”

Yussuf Murangwa uyobora Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare yatangaje ko mu mwaka wa 2022 ubuhinzi bwazamutseho 2%, urwego rw’inganda ruzamuka ku kigero cya 5%, urwego rwa serivisi ruzamuka ku kigero cya 12%.

Uru nirwo rwego ruhora ruza ku mwanya wa mbere mu mizamukire y’ubukungu bw’u Rwanda.

Muri rusange umusaruro mbumbe w’u Rwanda mu mwaka wa 2022 wazamutse ku kigero cya 8.2%.

Imibare ivuga ko mu mwaka wa 2021 umusaruro mbumbe wazamutse ku kigero cya 10,9%.

Uko imibare ihagaze
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version