Aya makuru atangwa na Banki nyafurika y’iterambere, BAD, muri raporo yayo yerekana uko ubukungu bw’Afurika muri rusange n’ubw’Afurika yo mu Burasirazuba by’umwihariko buzazamuka mu gihe kiri imbere.
Amakuru atangazwa muri raporo yasohowe n’iyi Banki avuga ko izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda rizaba riruta iry’ibindi bihugu bihuriye mu Karere.
Iyi banki igaragaza ko Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ari n’aho u Rwanda ruhereye wagize ubukungu buteye imbere kurusha ibindi bice by’Afurika.
N’ubwo ari uko bigaragara mu mibare y’abahanga ba BAD, hari n’impungenge z’uko iri zamuka ryazakomwa mu nkokora n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Ikindi gihangayikishije abahanga mu by’ubukungu ni ibibazo bya politiki bikunze kuvuka mu bihugu bigize iki gice cy’Afurika.
Ya raporo twavuze haruguru igaragaza ko ubukungu bw’Akarere u Rwanda ruherereymo bwazamutseho nibura 4,4% umwaka washize(2022), biba 5,1% muri uyu mwaka(2023) mu gihe biteganyijwe ko bizagera kuri 5,8% mu mwaka wa 2024.
Abayikoze bashishikariza abo mu rwego rw’abikorera gukomeza ishoramari mu bikorwa n’imishinga bigamije kurengera ibidukikije, imishinga itanga ibisubizo ku ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere n’ibindi.
Abagirwa inama cyane ni abo muri Uganda, Ethiopia, Kenya, Djibouti na Tanzania.
Ibi ni ibihugu bigaragaramo ubutaka bwagagaye cyane k’uburyo bidatabawe bishobora kuba ubutayu.
Ku rundi ruhande, abahanga ba BAD bavuga ko u Rwanda rugaragaza ibimenyetso byo kuzazamura ubukungu bwarwo ku kigero cyo hejuru kurusha ikindi gihugu cyo mu Karere ruherereyemo.
Abahanga bavuga ko n’ubwo ubukungu bw’u Rwanda bwagabanutse ku kigero cya 10,8% mu mwaka wa 2021 ndetse na 8,2% mu mwaka wa 2022 ntibizarubuza kuzamuka mu iterambere mu gihe kiri imbere kandi kitarambiranye.